Nyuma yaho kuwa 12 ukuboza 2020 mu mugi wa butembo abayobozi bagize komite ishinzwe kwaka intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’itwaje intwaro mu ntara ya kivu y’amajyaruguru (CIAP-DDRC) bahuye n’abahagarariye ingabo hamwe n’abayobozi bagisivire.
mu mugi wa Butembo aho bashishikariza imitwe y’itwaje intwaro kwitabira igikorwa cyogushira intwaro hasi bagasubizwa mu buzima busanzwe nkuko byari byasabwe na PEREZIDA Felix Tshisekedi ubwo yagiraga urugendo rw’akazi mu Ntara ya KIVU y’Amajyaruguru, imitwe 24 y’abarwanyi ba MAI- MAI yatangaje ko yiteguye kwitabira icyo gikorwa.
ku munsi wejo tarikiya 13 ukuboza 2020 abayobozi b’imitwe y’abarwanyi ba Mai Mai isaga 24 nibwo batangaje ko biteguye gushira intwaro hasi k’ubushake maze bagasubizwa m’ubuzima busanzwe nkuko bari babisabwe.
Jean Marie Kakule umuvugizi w’iyimitwe avugako abayobozi b’imitwe ya mai Mai bagera kuri 16 bari basanzwe bakorera muriTeritwari ya Lubelo n’abandi 8 baturutse muri teritwari ya Beni bamwe bamajije kwishira hamwe k’ubushake mugihe bategereje igikorwa cyo gushikiriza intwaro k’ubushake abayozi mwako gace.
Abayobozi biyo mitwe bakaba k’umunsi w’ejo kuwa 13 ukuboza 2020 barageze mu mugi wa Butembo, maze abayobozi baKomisiyo ishinzwe kwambura intwaro no gusubiza m’ubuzima busanzwe abo barwanyi babamenyesha ubutumwa bwatanzwe na Perezida Felix Tshisekedi ubwo yaherukaga gusura kano Gace.
Ubwo yaganiraga n’itagazamakuru Jean Marie Kakule umuvugizi w’izi nyeshyamba yavuze ko biteguye gushira intwaro hasi k’ubushake babitewe n’uko aho bigeze nabo ubwabo bifuza ko umutekano n’amahoro byagaruka muntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse anongeraho ko n’ubusanzwe ubuzima bwa kinyeshyamba babagamo butari bwiza namba.
Lukogho Jacque, umuhuza bikorwa wakomisiyo ishinzwe kwambura intwaro no gusubiza m’ubuzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’amajyaruguru yatangarije itangaza makuru ko ari igikorwa cyasabwe na Perezida Felix Tshisekedi kandi ko we ubwe azatangiza icyo gikorwa nagaruka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Hategekimana Claude