Hashize igihe kitari gito umubano w’igihugu cy’u Rwanda na Uganda utameze neza ku mpamvu z’uko igihugu cy’u Rwanda kivuga ko icya Uganda gicumbikira imitwe irwanya ubutegetsi bwarwo.
Imitwe ivugwa aha ni RNC,RUDI Urunana ndetse na bamwe mu bari bagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR usigaye ku izina gusa kuko washegeshwe n’ amacakubiri yakunze kuwugaragaramo biza guhumira ku ishongo igihe ingabo za Kongo FRDC zafataga umugambi wo guhiga bukware imitwe yose yitwaje intwaro igaragara k’ubutaka bw’iki gihugu.
Mu nama nyinshi zagiye zihuza ubutegetsi bw’igihugu cya Uganda n’ubw’u Rwanda ,u Rwanda rwakomeje kwerekana ko iki gihugu cya Uganda cyakomeje gucumbikira abayobozi biyi mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ko ari naho hakorerwa icengeza matwara yiyi mitwe ariko ubutegetsi bwa Uganda bukabihakana ariko ubutegetsi bw’u Rwanda ntibuhweme kwerekana ibimenyetso bushingiraho bubihamya.
Mu nama yahuje intumwa za Perezida Museveni niza perezida Kagame Paul yabahurije i Kigali kuwa 14/02/2020 igamije kunoza umubano w’ibi bihugu byombi Leta y’u Rwanda yasabye izi ntumwa kurekeraho gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda cyane ko iki gihugu kivugwa ko gicumbikiye umuyobozi wa RUDI Urunana uzwi ku mazina ya Gavana ,UGANDA nayo yaje kwemera ko igiye gukora ibishoboka byose igakuraho ikintu icyaricyo cyose cyatuma umubano w’ibi bihugu byombi ukomeza kuba mubi cyirinda gushyigikira iyi mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu nyandiko perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yacishije ku rukuta rwe rwa twitter yashimangiye ko intumwa yohereje kuri mugenzi we perezida Paul Kagame yakiriwe neza kandi yemeza ko Uganda igiye gufata imyanzuro ikwiye kugira ngo umubano w’igihugu cya Uganda n’igihugu cy’u Rwanda uruhesho kuba mwiza.
Mu gihe iyi mvugo ya perezida Museveni yaba ingiro nk’uko perezida Paul Kagame akunda gusaba bagenzi be bayoboye ibihugu byabo muri Afurika ko bakwiye guhuza ibyo bavuga n’ibikorwa ibi byakoma mu nkokora imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abasesenguzi mu mibanire y’ibihugu bagaragaza ko igihe ibi bihugu bituranye byaba byongeye kugira umubano mwiza ndetse n’ ubufatanya mu kwicungira umutekano nabwo bugashyirwamo ingufu ko ntaho iyi mitwe yakongera kumenera kuko buri gihugu cyaba ijisho rya mugenzi w’ikindi mukurwanya no gukumira impamvu yose yaba intandaro y ‘umutekano muke.
HABUMUGISHA Vincent