Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile bwo muri Kivu y’amajyaruguru bahawe amabwiriza yo kutazongera kwita imitwe yitwaje intwaro aba Mai mai ko ahubwo bazajya babita aba Rezeriviste(Reserve force).
Ni mukiganiro yagiranye na Radio Voa dukeshya iyi nkuru ,Bwana Olivier Kanyejomba abajijwe ku makuru avuga ko ingabo za Leta zagarutse muri Zone ya Masisi mbere yamezi atanu zihunze imirwano ,yavuze ko uduce twinshi twa Masisi twagenzurwaga n’abitwa aba Reviste basanzwe bazwi nka Mai Mai kandi ko abaturage bari babanye neza nabo barwanyi.
Bwana Kanyejomba yagize ati”nubwo ingabo za FARDC zageze muri aka gace ka Masisi zasanze ingabo z’aba Rezeriviste(Reserve force)zicunga umutekano kandi hahise hashyirwaho uburyo bw’imikorere n’imikoranire ku buryo tubona ko ari nta kibazo,uyu Kanyejomba kandi yashimangiye ko muri utu duce umutekano wagarutse ku buryo bufatika.
Inyito ya Mai Mai yahindutse abarezeriviste yemejwe n’inteko ishinga amategeko ya Congo aho imitwe irenga Magana atatu yitwaje intwaro yinjijwe muri icyo cyiciro cy’inkeragutabara,mu mushinga wasize uteguwe n’uwari Minisitiri w’ingabo Kabanda Gilbert, Ni umushinga Guverinoma yagejejweho n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Gilbert Kabanda, ndetse wemejwe n’inama y’abaminisitiri yabaye ku wa 3 Werurwe 2023.
Iri tegeko kandi ryatowe kuwa Gatandatu tariki ya 22 Mata uyu mwaka, Inteko Ishinga Amategeko ya Congo yavuze ko ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo, ritangira guhabwa imyitozo n’igisirikare cya Leta ya Congo.
Wazalendo bavuye muri Kivu y’Amajyepfo bari kumwe na Bitakwila mu ruzinduko iKinshasa aho babonanye na Perezida Kisekedi
Misale Claude, Umudepite ku rwego rw’Igihugu yavuze ko hafashwe icyemezo cyo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu, mu kurwana ku busugire bwa RD Congo.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yeruye ko gukorana n’imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu bizayifasha guhangana na M23, umutwe ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.
Mwizerwa Ally