Imwe mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri DRC ikomeje gutangaza ko idashobora kubahiriza ibiri muri myanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye muri Angola, kuko batigeze bagira n’umwe bahamagara ngo bawufatire imyanzuro nawo uhibereye wisobanure cayangwa se ubyange.
Ibi byagarutswe ho mbere nambere n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanye congo M23 umaze igihe uhanganye na Leta , ubwo wavugaga ko iyi myanzuro bayumvise nk’abandi bose kuko batigeze batumirwa muri iriya nama yafatiwemo iyo myanzuro.
Bongeye ho ko iyo myanzuro imaze gufatwa n’abanyamahanga mugihe abo yagombaga gufatirwa bo bari bahejwe ntawigeze abibamenyesha k’uburyo bw’umwihariko, nyamara nabo babyumvise kimwe n’abandi bose.
Si M23 gusa yagarutse kuri iyi myanzuro kuko FDLR umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ubarizwa muri DRC nawo wabigarutseho ubwo umuvugizi wawo Cure Ngoma yabwiraga umunyamakuru wa BBC ko bo badashobora gushyira intwaro hasi kuko icyo bategereje nicyanga bazazifashisha bataha iwabo.
Uyu muvugizi yongeyeho ko bakabaye baratumiwe muuri iyi nama kugira ngo bafatirwe imyanzuro bahibereye, nabo bagire icyo basaba. Yemeza rwose ko iyi myanzuro isa n’itabareba kuko impamvu bari hariya yumvikana kandi ko kandi igihe iyo mpamvu itararangira bazakomeza kuhaba.
Iyi myanzuro yari yasabye ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 uba wahagaritse imirwano kuwa 25 Ugushyingo, ugasubira muri Sabyinyo naho Imitwe ikomoka mubindi bihugu ikaba yamaze gushyira intwaro hasi bitarenze iminsi itanu igasubira iwabo.
Umuhoza Yves
Iyinama yi Luanda ntacyo yendakumarira Congo ,ahubwo niyo gusembura intambara ikarushaho kwiyongera.
Baravuga ngo m23 ive aho yafashe batarebye ikibazo cyatumye yubura imirwano,bagasa nabayikangisha imbaraga zagisirikare,bakiyibagiza ko mu 2012 yatsinzwe urugamba ,ariko ikibazo cyatumye barwana ntibagikemura none ngiyo yahagurutse,none barashaka tena gukemuza ikibazo amasasu,ibyo ntibizarangiza ikibazo.
Indi buriya bihugu bivugako bigiye kurwanya imitwe yose ariko baba babeshya,reba nawe Adf,fdlr,mayimayi,nindi mitwe ihora yica abanye kongo ariko akaba ntanarimwe ibibihugu bya eac ,yewe nibyafurika byari byicara ngobivuge icyo byakora kugirango barengere abanye kongo.
Ariko umutwe wa 23 wabyuka isi yose igakangarana bakabona kumenya ko muri Congo abantu barigupfa.
None nawe ibaze kubona imitwe 14 yomuricongo yemererwa kujya kuganira ibireba ibibazo byigihugu barangizabagaheza m23 nayo ibarizwa mubanye Congo.
None ngo nisubire sabyinyo.
Bakoze ubusa
Ndumva ibiganiro muri Angola bitatumira FDLR kuko numutwe witerabwoba urwanya u Rwanda nonese barikubatumira ngo baganire na DRC ko ariyo irigutabaza amahanga? icyatumye u Rwanda rutumirwa nibyabirego byaburimusi ngo M23 ntibaho ngo nu Rwanda rwihishe mumwambaro wayo ntanindimpamvu yatumye bahamagarwa igitangaje nuko batatumiwe kdi aribo banyirabayazana nkuko DRC ihora itaka burigihe ngo M23 nyabuna mwamahanga mwe………….. ark niba arumutwe witerabwoba yawurashe akawurimbura ? naho FDLR mwe nkuko mwabitangaje ntawababujije gutaha muburyo bwose mwifuza haruko mwatahaga muti: amashamba gari gatumereye nabi none turatashe HE ati: karibu murwababyaye.
None ngo murashaka gutaha mwemye nimbunda zanyu nkuko twafashe umuheto tukarurasanira mpaka dutsinze? kera uRwanda rwari ruto mutubwira ngo ninkamazi mukirahuri yuzuye none twe tuti nyabuna nimurekure abobana nabanyina binzirakarengane batahe mukicamatwi , none ngo murashaka kuza murwana? nuko mwikinira!!!!!!!! Uzi yabamwazaga waba uzi amateka yaba Mulele? inkunguzi yinkware yishora agaca kayireba iriniryo herezo rya FDLR niba harabatabizi babimenye . ese niba u Rwanda rufasha M23 koko nkuko mubivuga mugatsindwa muriburya buryo , harya mwaruteye mwamara igihe kingana gute, nabo basaza banyu ba komandingira mugipoyi? (ingobyi) mugerageze ndababwiye ngo nimwinyagambure zangufu zabamenesheje ubu zikubye inshuro ubihumbi