Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’impanuka yabaye muri Uganda ubwo imodoka imwe mu ziherekeza Perezida Museveni yagongaga umumotari, igakomerekeramo abantu batatu.
Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu batatu baryamye mu muhanda ndetse na moto bari bariho, aho bamwe mu baba babashungereye baba bari gutabaza ko bahasize ubuzima.
Iyi mpanuka yatejwe n’imwe mu modoka ziri mu ziherekeza Perezida Yoweri Kaguta Museveni ibizwi nka ‘Convoy’, yagonze umumotari wari utwaye abagenzi babiri.
iyi mpanyka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, yabereye ahitwa Ssentema, gusa amakuru avuga ko izi modoka za Museveni atari azirimo.
Amakuru y’iyi mpanuka kandi yanemjwe n’Umuvugizi w’Ingabo zirinda Museveni, Maj Dennis Omara wavuze ko yabaye hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa.
Aba bagenzi babiri ndetse n’umumotari bari kuri iriya moto, bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitari bibiri birimo icya Mulago na Mengo.
Maj Dennis Omara yavuze ko bazishyura ikiguzi cyose kizatangwa muri ubu buvuzi kandi ko bari gukurikirana aba bantu ndetse bakazanamenya ko basohotse mu bitaro bakize neza.
Yagize ati “Turi gukurikirana uko bamerewe kandi tuzanakurikirana ko bahawe ubuvuzi bwose bwa ngomwa. Ikindi tuzakurikirana ko bavuye mu bitaro bamerewe neza.”
RWANDATRIBUNE.COM