Nyuma yuko imodoka y’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango bw’Abibumbye (MONUSCO) itwitswe n’abanyekongo, byaje kugaragara ko yariri irimo intwaro zirimo imbunda n’amasasu byose byahiriyemo.
Iyi modoka y’ikamyo yatwitswe n’abaturage mu gace ka Kanyarutchinya, ubwo yari irimo igenda, ikaza guhagarikwa n’abaturage bigaragambyaga.
Babiri mu bayihagaritse bahise baraswaho n’ingabo za MONUSCO, bahita bahasiga ubuzima, mu gihe abandi bahise bayishumika igashya igakongoka.
Nyuma yuko iyi modoka itwitswe n’abaturage bagaragazaga umujinya w’umuranduranzuzi, bamwe baje kuyifungura yamaze gushya, basanga yari yuzuyemo intwaro zirimo imbunda n’amasasu by’aba basirikare ba MONUSCO.
Uwari ahabereye iki gikorwa, atangaza ko bakimara kuyifungura bakubiswe n’inkuba kubera imari ishyushye yari irimo, aho bavugaga izo ntwaro.
Yagize ati “Yaba imbunda zigezweho ndetse n’amasasu byinshi byari birimo, byose byahiye biratokombera.”
Imodoka za MONUSCO zikunze kugabwaho ibitero n’abaturage bamaze igihe biyamiriza izi ngabo za MONUSCO, bazituka ko ntacyo zabamariye, aho bigeze no gukora imyigaragambyo ikomeye yo kuzisaba kubavira mu Gihugu.
RWANDATRIBUNE.COM