Nyuma yuko imodoka zo mu bwoko bwa Howo zikomeje gukora impanduka zigahita ubuzima bwa benshi, Polisi yatangaje ko iri kwegeranya amakuru mu gukora iperereza ku cyaba kibitera, ubundi hagafatwa icyemezo.
Izi modoka zimaze iminsi zumvikana mu mpanuka za hato na hato zirimo iyabere ahazwi nko ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali, yahitanye abantu batandatu barimo abana batatu bavukana.
Hirya hino kandi izi modoka zagiye zumvikana mu mpanuka zidasanzwe harimo n’iherutse kubera mu Karere ka Rubavu, yivuganye umumtari n’umugenzi ibakandagiye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, Abasenateri muri Sena y’u Rwanda bagaragaje ko izi mpanuka ziteye impungenge kubera umubare w’abo zikomeje guhitana.
Bucyeye bwaho kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, ba Bashingamategeko baganiriye n’ubuyobozi bwa Polisi kuri iki kibazo cy’impanuka zirimo n’iziterwa n’izi modoka za Howo.
Umuyobozi mukuru muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange, CP George Rumanzi yabwiye Sena ko Polisi yatangiye iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.
Yavuze ko hari gukekwa zimwe mu mpamvu z’izi mpanuka, harimo uburemere bwa ziriya modoka ndetse n’imiterere y’imisozi y’u Rwanda.
Ati “Turi kwibaza ese mu buryo bwa tekinike abahanga bacu bazi kuzitwara?, Ese hari ibindi bihugu zibamo? Ese na ho ziragonga?, Ese ubundi impanuka zazo ni nyinshi ugereranyije n’izindi koko?… rero abo twahaye kubikurikirana babikoze bakora raporo y’ibyo babonye kuwa Gatanu ushize ariko bahabwa amabwiriza yo gukomeza kubaza bagashaka n’indi mibare, rero biri gukorwaho iperereza.”
Bamwe mu basenateri bari batanze ibitekerezo kuri izi mpanuka nka Hon Evode Uwizeyimana, yagaragaje ko “Kuki ubundi ibi bimodoka bitahagarikwa” aho gukomeza gutwara ubuzima bw’Abanyarwanda.
RWANDATRIBUNE.COM