Capt Mbaye Diange Umusirikare ukomoka mu gihugu cya Senegal akaba n’umwe mu basirikare bari mu butumwa bw’Ingabo z’umuryango wAbibumbye mu Rwanda (MINOIR) , yongeye gushimirwa ubutwari yagaragaje ubwo u Rwanda rwari mu bihe by’icuraburindi
Buri kuwa 31 Gicurasi buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’abanya-Senegali batuye mu Rwanda, kwibuka no guha icyubahiro Capt Mbaye Diagne, wagize uruhare mu kurokora Abatutsi benshi ubwo yari mu butumwa bw’amahoro mu 1994 .
Madam Nyiramirimo Odette umwe mu barokowe n’ibikorwa bya Kapiteni Mbaye Diagne mjuri jenoside yakorewe Abatusi 1994, avuga ko inkuru y’urupfu rwe yabaye incamugongo , bitewe n’uruhare yagize kugira ngo babe bagihumeka umwuka w’abazima.
Yagize ati “Bariyeri yari ahitwa kuri Peyaj mu mujyi wa Kigali niyo yari mbi cyane, iraduhagarika bati muvemo batangira no kujya bohereza amahiri bashaka kuyadukubita mu mitwe, ariko Kapiteni Diagne yari arimo ahita asohoka ati ntihagire umuntu n’umwe mukoraho, aba bantu ni twebwe tubajyanye ntawe ufite uburenganzira bwo kubakoraho. Ahita azamura amaboko ati murabica ari uko munyuze ku mubiri wanjye.”
Doudou Sow Ambasaderi wa Senegal mu Rwanda, avuga ko kuba Capt Mbaye Ndiagne yaremeye guhara ubuzima bwe agamije kwitangira no kurokora Abatutsi barimo bicwa n’interahamwe na EX-FAR , bifatwa nk’urufatiro rw’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Senegal.
Ati “Iteka ryose izina ryawe rizahora mu mateka y’iki gihugu. Kandi ibigwi byawe byubakiweho umubano utajegajega hati y’u Rwanda na Senegal.”
Yacine Mar Diop umufasha wa nyakwigendera Kapiteni Mbaye Diagne, we avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwibuka Umugabo we , bituma yifuza kurushaho kumenya byinshi bimwerekeyeho ubwo yari mu Rwanda, ariko kandi ngo ni ishema ku izina ry’umuryango wabo muri rusange.
Ati “Ntewe ishema n’icyubahiro kidasanzwe ahabwa ahantu hose, njya ahantu henshi nkasanga bamuzirikana, nahamagaye kenshi nshaka kumenya iby’izina ryacu, yego nari nsanzwe mbizi ariko hari byinshi ngenda menya bishya.”
Madam Munezero Clarisse Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda, yavuze ko ibikorwa by’ubutwari byaranze Capt Mbaye Diange ari ikimenyetso kigaragaza ko iyo umuryango mpuzamahanga ugira ubushake bwo kurengera Abatutsi barimo bicwa, nta Jenoside yari kuba.
Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje guhora rwibuka abagize ibikorwa by’ubutwari mu kurokora Abatutsi muri Jenoside yarimo ibakorerwa mu 1994 ndetse ko rutazahwema kubaha icyubahiro bakwiye.
Ati “Ni igikorwa dufata nk’igikorwa cy’ubutwari, kuko ni umuntu umwe muri bacye bagaragaje bagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akabasha gukiza abahigwaga icyo gihe. Iyo twaje aha tuba twifatanya n’igihugu cya Senegale kugira ngo tumwibuke ariko Atari we wenyine twibuka, ahubwo twibuke muri rusange na Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko tugaragaza yuko iyo tugira abantu b’intwari benshi jenoside yari kuba yahagaritswe.”
muri Gicurasi 2016, umugore wa Capt Mbaye Ndiagne yashyikirijwe umudari w’ishimwe awuhawe n’uwahoze ari Umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki moon, mu gihe muri Nyakanga 2010, umugore we n’abana be babiri bari bahawe igihembo kiwe Umudali w’Uburunzi” na Perezida Paul Kagame .
Kapiteni Diagne yaguye mu Rwanda mu mwaka 1994 ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije nyuma yahoo imodoka yarimo yaraswagwaho igisasu akahakura ibikomere bikabije byaje kurangira yitabye Imana.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com