hashize imyaka irenga 20 , muri Repubulika Iharaniea Demokarasi ya Congo, hoherejwe ingabo z’Umuryago w’Abibumbye(MONUSCO), zishinzwe kugarura amahoro n’umutekano mu gihe muri Mali ,hashize imyaka igera ku 10 izi ngabo(MONUSMA) zihageze ariko zigashinjwa kutabasha kugera ku ntego zazizanye muri ibyo bihugu byombi.
Kuwa 16 Kamena 2023 imbere y’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, Guverinoma ya Mali iyobowe n’gisirikare , yasabye ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye(MONUSMA) ,kuva muri iki gihugu bikiri mu maguru mashya.
Icyo gihe, Abdoulaye Diop Minisitiri w’Ububanyi n’ahanga wa Mali, yabwiye akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, ko Guverinoma ya Mali yahisemo kwirukana MONUSMA, bitewe n’uko akazi kayizanye muri iki gihugu , itigeze igakora nk’uko byari byitezwe.
Min Abdoulaye Diop , yakomeje avuga ko kuva ingabo za ONU ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri icyo gihugu(MONUSMA) zahagera , ntacyo zabashije kugeraho kuko zitegeze zibasha guhagarika ibikorwa by’iterwabo bikorwa n’imitwe y’Abajihasite igendera ku mahame ya Kisiramu ahubwo ko byarushijeho gufata indi ntera.
Ni icyemezo Mali yafashe , nyuma yaho ejo kuwa 29 Kamena 2023 , byari biteganyijwe ko Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi, kaRI buterane kagafata umwazuro ugamije kongererera igihe(Manda) ,Ubutumwa bw’ izi ngabo muri Mali .
Ikindi, n’uko igihugu cya Mali, gishinja MONUSMA guhembera cyangwa kwenyegeza umuriro mu bibazo by’umutekano iki gihugu kimazemo igihe aho gufasha Guverinoma y’iki gihugu kubikemura.
Guverinoma ya Col Asimi Goita Kandi, ishinja izi ngabo za ONU , kwivanga muri politiki y’imbere muri Mali, ibintu bidafite aho bihuriye n’ubutumwa bwazizanye muri iki gihugu ndetse bihabaye n’amategeko mpuzamahanga .
Kugeza ubu, Guverinoma ya Mali iyobowe na Col Asimi Goita ,yasabye MONUSMA kuva muri Mali nta nteguza ndetse nta yandi mamaniza , bitwe n’uko isanga zarananiwe kuzuza ubutumwa bwazo ahubwo zikaba ziri kurushaho gutuma umwuka mubi muri Mali ukomeza kwiyongera .
Ni icyemezo Guverinoma ya Mali yafashe, nyuma yo kwirukana ku butaka bwayo Umuvugizi wa MONUSMA, cyaje gikurikirana no b kwirukana Umuyobozi wa Divisiyo y’izi ngabo za MOUSMA.
Guverinoma ya DR Congo yo iri kubyitwaramo ite?
Kugeza ubu, hari itandukaniro riri hagti y’Igihugu cya Mali na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku ngingo irebana n’Ubutumwa bwa ONU bushinzwe kugarura amahoro n’umutekano muri ibi bihugu byombi.
Mu gihe Ubutegetsi muri Mali aribwo bwafashe iyambere mu gufata umwanzuro wo kwirukana ingabo za ONU muri iki gihugu bitewe n’uko nta musaruro ziratanga mu myaka igera ku 10 ishize zihageze, muri DR Congo ho siko bimeze.
Muri DR Congo, Abaturage nibo bagaragaje ko bashaka ko ingabo zoherejwe mu butumwa bwa ONU bushinzwe kugarura mahoro n’umutekano muri iki gihugu(MONUSCO), zIsubira iyo zaturutse.
Abanye congo, bashinja izi ngabo kuba zimaze imyaka irenga 20 mu gihugu cyabo, zitarabasha kugarura amahoro n’umutekano mu gice cy’ uburasirazu ndetse bakanazishinja ko kuva zahagera, ibintu byarushijeho kudogera kuko imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano W’abaturage, yikubye inshuro zirenga 10 .
N’ubwo Abaturage baheruka gukora imyigaragambyo basaba izi ngabo kubavira mu gihugu, kugeza ubu Guverinoma ya DR Congo, ntiragaragaza ubhske cyangwa ngo nishyire hanze itangazo risaba izi ngabo kuva muri iki gihugu, nk’uko Guverinoma ya Mali yabigenje.
Biravugwa ko Ubutegetsi bwa Repubuliak Ihranira Demokarasi ya Congo uko bwagiye busimburana, bushobora kuba bufitanye imikoranire ya hafi na MONUSCO ndetse akaba ariyo mpamvu butifuza ko izi ngabo zava mu burasirazuba bwa DR Congo .
K’urundi ruhande ,hari n’abasanga izi ngabo za ONU, zidakunze kwita ku mutekano w’Ibihugu by’Afurika ziba zoherejwemo, ngo kuko ahanini usanga zikorera mu kwaha kw’Ibihugu by’ibihangange(Mpatse ibihugu), biba byifuza gusahura umutungo kamere w’Abanyafurika .
Iyi , ngo niyo mpamvu zishinjwa kugira uruhare rukomeye mu gutuma umutekano w’ibyo bihugu zoherejwemo urushaho gukomeza guhungabana, kugirango ibi bihugu by’ibihangange bibone uko bikomeza gusahura umutungo kamera w’Afurika.
Ni urugero rwafatiwe kuri DR Congo, aho MONUSCO, ishinjwa gusahura umutungo w’iki gihugu mu gihe bigaragara ko hashize imyaka irenaga 20 ubutumwa bwazizanye, ntacy bwagezeho , ahubwo ikibazo cy’umutekano mucye kikaba cyararushijeho gukomera.
Guverinoma ya DR Congo kandi, nayo ishyirwa mu majwi kuko igizwe n’Abayobozi bamenyereye kurya ruswa no gusahura umutungo w’Igihugu cyabo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com