Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yatangarije abari bamusabye ko yakongera kwitabira umupira w’amaguru mu Rwanda, ko impamvu yamuteye ku bihagarika aribo kandi ko adashobora kwihanganira kujya kureba umupira urimo amarozi n’amatiku mu gihe ababishinzwe ntacyo babikoraho.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yatangaje ibi, ubwo yari asabwe kugaruka ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu gihe amakipe yo mu Rwanda ari gukina, abamenyesha ko amakosa abera mu mikono ayazi, ariko ko ababazwa no kubona adakosorwa kandi byitwa ngo hari abayobozi.
Amwe mu makosa Umukuru w’Igihugu yagaragaje harimo ko amakipe amwe n’amwe bakoresha ibintu by’amarozi, Ruswa no Kutumvikana.
Perezida Paul Kagame yavuze ibi agira ati” Nibyo hari ibyo munshakaho, ariko nanjye mfite ibyo mbasaba, icyatumye ngabanya kujya ku kibuga nimwebwe byaturutseho.
Umukuru w’igihugu yagarutse ku bijyanye na Ruswa muri Siporo, mu gihe hari benshi bagiye bafungwa babizira, abandi bakamburwa inshingano bari bafite.
N’ubwo ikibazo cya ruswa cyagarutsweho muri siporo siho gusa kiri kuvugwa, kuko n’izindi nzego zitandukanye za Leta mu minsi yashize byagaragaye ko iki kibazo naho gihari.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com