Guverinoma ya Afurika y’Epfo yanze kwakira impunzi z’Abanya-Afghanistan zari buturuke muri Pakistan, zikahacumbikirwa mu gihe hagishakishwa aho zizajyanwa.
Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu yasohoye ku wa 1 Nzeri 2021, yavuze ko hasanzwe habarizwa umubare munini w’impunzi kandi kuziha ibyo zikenera bigoranye.
Yagize iti “Guverinoma ya Afurika y’Epfo yahaye agaciro ubusabe bw’uko yasuzuma niba yakwakira impunzi z’Abanya-Afghanistan bashakaga ubuhungiro baturutse muri Pakistan.”
“Ku bw’amahirwe make, ntiri mu mwanya wo kubacumbikira. Afurika y’Epfo isanzwe icumbikiye umubare munini w’impunzi kandi igowe no kuzibonera ibyo zikenera.”
Nyuma y’uko Aba-Taliban bigaruriye Afghanistan batsinze ingabo za Perezida Ashraf Ghani ku wa 15 Kanama 2021, abaturage b’icyo gihugu batizeye ubutegetsi bushya bahisemo guhunga.
Ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zihafite n’ingabo, u Bufaransa,u Budage n’ibindi byatangiye gukurayo abenegihugu babyo bariyo ari nako bifasha abashaka guhunga.
Byanasabye amahanga kwemera kwakira impunzi zisaba icumbi ry’agateganyo mbere y’uko zigera aho zizatuzwa.