Nyuma y’uko imtambara yo muri Ukraine ihinduye byinshi mumitekerereze y’abatuye isi ,ibihugu byinshi bya Afurika byarifashe mu Kanama ka Loni ubwo hatangazwaga aho bihagaze ku ntambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine.
Nyamara ,ni ibintu bisa n’ibyatunguranye kuri bamwe ,kuko hari abari biteze ko ibihugu byinshi biri bushyigikire Ukraine ,abandi bati “ni Uburusiya, nyamara siko byagenze, kubera impamvu zitandukanye.
Umusesenguzi Aanu Adeoye wo mu Muryango Mo Ibrahim Foundation i Londres, yabwiye RFI ko ‘Abanyafurika babona intambara y’u Burusiya na Ukraine nk’aho ku ruhande rumwe u Burusiya buhanganye na Ukraine, urundi bukaba buhanganye n’abo mu Burengerazuba bw’Isi’.
Ati “Mwakwibuka ko Afurika y’Epfo no mu 2014 yanifashe ubwo u Burusiya bwiyomekagaho agace ka Crimea”.
Akomeza avuga ko Afurika y’Epfo kandi ishyigikira u Burusiya kubera umuryango bihuriyemo wa BRICS (Brazil, Russia, India, China, South Africa). Hari kandi n’umubano uturuka mu mateka ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo na Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
Ishyaka riyoboye Tanzania, CCM; iriyoboye Angola, MPLA; irya Namibia, SWAPO n’iriyoboye Zimbabwe, ZANU-PF, yose ashingiye ku mahame ya gisosiyalisiti na gikomunisiti, kandi aya mashyaka yose yahawe ubufasha n’Abasoviyete.
Urugero nka Angola yakoresheje intwaro z’Abarusiya mu kurwanira ubwigenge kuri Portugal mu 1975, ndetse n’ibendera ryayo ryariho imbunda ya AK-47 y’Abarusiya.
Nk’uko bigaragara kandi,ishyaka riyoboye Afurika y’Epfo (ANC) ryahawe ubufasha na Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete mu kurwanya irondabwoko (Apartheid).ibi birashimangira neza ko udashobora gusiga ugufasha ngo usange udafite icyo akumariye.
Uganda ni ikindi gihugu cyibajijweho na benshi ku mwanzuro wacyo wo kwifata. Mu mpera za 2019 mu nama yahuje Afurika n’u Burusiya i Sochi, bamwe mu bayobozi ba Afurika bagaragaje inyota yo gukorana ubucuruzi bw’intwaro n’iki gihugu. Perezida Museveni akaba yarateye intambwe.
Adeoye ati “Uganda yavuze ko u Burusiya bugomba guha inguzanyo nyinshi ibihugu bya Afurika kugira ngo bibashe kugura intwaro mu nganda zabwo”.
“Ibyo u Burusiya burimo kwigisha ibihugu bya Afurika ni ubusugire. Ntabwo tuzivanga muri gahunda zanyu, ntabwo tuzaza kubatoza kubahiriza uburenganzira bwa muntu na demokarasi. Barashaka gukorana ubucuruzi na guverinoma”.
Gusa ariko ibihano u Burusiya bukomeje gufatirwa na Amerika n’u Burayi, bishobora kugira ingaruka ku banyafurika.Adeoye ati ”Ntabwo ari ibiciro bya peteroli bizazamuka gusa ahubwo n’iby’ingano bizatumbagira. Ingano zikoreshwa mu biribwa byinshi kandi abanyafurika batunzwe n’izituruka mu Burusiya na Ukraine”.
Nubwo bimeze bityo kandi ,uyu musesenguzi anongeraho ko u Burusiya bufite ukuboko muri Afurika cyane cyane mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umutekano.byongeye kandi ibihugu by’iburasirazuba bimaze gufata isoko mubihugu by’Afurika.
Bityo rero iyo witegereje neza usanga ibihugu byinshi by’ Afurika bikomeje gushyigikira u Burusiya mu ntambara burimo na Ukraine,n’ubwo ibihugu byinshi bigaragaza ko ntaho bibogamiye.
UMUHOZA Yves