Hashize igihe gito hatangijwe (2016) Radio Urumuri ikorera mu buhungiro igatambutsa ibiganiro by’abiyemeje kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda , Iyi Radio yakoze ikiganiro n’umuyobozi w’ishyaka DGPR , Hon Dr Frank Habineza aho yabazwaga ku kinyamakuru Rwanda tribune kubivugwa ko iki kinyamakuru ari icyiri shyaka.
Hon.Dr Habineza yambwiye Iyi Radio urumuri ko Ntaho bahuriye n’iki kinyamakuru ko ishyaka abereye Umuyobozi ritagira igitangazamakuru kirishamikiyeho, ati” Ntituzi umurongo wacyo , Ntituzi Umuyobozi wacyo, rero uwashaka kubimenya yagana urwego rw’Abanyamakuru bigenga mu Rwanda ( Rwanda Media Commission ) bakamuha umwirondoro uhagije kuko bo baba bawufite”.
Hon.Dr Frank Habineza yavuze ko ntacyo bapfa na Me. Ntaganda Bernard utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ko abo bahanganye nabo Babazi aho yagize ati:” Gahunda zacu zirasobanutse”.
Si ubwa mbere iri Shyaka DGPR Ribazwa kuri iki kinyamakuru si n’ubwa mbere risobanura ko Ntaho bahuriye n’ikinyamakuru .
Mu itangazo ryasohotse kuwa 12 kamena 2020, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryanze kandi ryitandukanya n’ikinyamakuru Rwanda Tribune
Iri tangazo riragira riti:”Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda rirashaka kumenyesha rubanda ko ridafite cyangwa ngo rishyigikire Ikinyamakuru gishya cyo kuri interineti cyitwa Rwanda Tribune.
Turamenyesha ko Rwanda Tribune hamwe n’imbuga nkoranyambaga zasohoye inyandiko zimwe zibasira abandi banyapolitiki. Umuntu wese wagize uruhare muri izo nyandiko yabikoze ku bushobozi bwabo kandi atari mu mazina y’ishyaka.
Amakuru yerekeye nyir’iki kinyamakuru ashobora gukurwa ku biro by’Umwanditsi Mukuru, mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda no mu Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).
Twaboneyeho umwanya wo kuburira abanyamashyaka bose bafite imyanya mu nzego z’ishyaka ariko bakaba bakora kimwe n’abanyamakuru kuva mu nshingano z’ubuyobozi bw’ishyaka biturutse ku buryo bwihuse cyangwa guhagarika akazi nk’abanyamakuru, kubera ko itegeko ry’itangazamakuru ry’u Rwanda ribikora. ntukemere abanyapolitiki bakora gukora nkabanyamakuru”.
Kuki Me Ntaganda yikomye ikinyamakuru Rwanda Tribune
Mu kiganiro Me Ntaganda Bernard yagiranye na Radio Urumuri , yikomye Ikinyamakuru Rwanda Tribune ku nkuru cyatangaje ko yifatanije n’abarwanya ubutegetsi bw’u mu gukomeza gushaka inkunga zizifashishwa mu gukora ibikorwa bwo kurwanya ubutegetsi.
Me Ntaganda yavuze azakomeza kurwanya ubutegetsi ngo niba ngombwa azakama imbogo , ati” Nibiba ngombwa nzakama imbogo”.
Zimwe mu nkuru ikinyamakuru RwandaTribune yanditse kuri Maitre Ntaganda Bernard wakomejwe gushijwa ko yiyitirira Ishyaka P.S Imberakuri riyoborwa na Depite Mukabunani
Ubuyobozi bwa Rwanda Tribune Media Group bwo bukavugako nta Shyaka igitangazamakuru gishamikiyeho ko ahubwo Ari kompanyi y’ubucuruzi ko Kandi igitangazamakuru mu mahame yacyo nta ruhande na rimwe kiba kibogamiyeho ko ibyacyo Ari ugutangaza inkuru ziba zifite ibihamya Kandi zigezweho.
Nkundiye Eric