Ku wa 12 Gicurasi 2022 amashyaka yiyemerera ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yishyize hamwe yandikira umuryango w’Abibumbye awusaba kuyahuza na Leta y’u Rwanda bakagirana ibiganiro, gusa abakurinari hafi ibya politiki ya Opozisiyo nyarwanda by’umwihariko ikorera hanze, bemeza ko byagorana cyane kugira ngo ubutegesti bw’u Rwanda bwemere ubwo busabe bwabo.
Ku wa 12 Gicurasi 2022 ubwo yagiranaga ikiganiro n’ijwi rya Amerika, Victoire Ingabire uhagarariye ishyaka DALFA Umurinzi, yavuze ko amashyaka agera ku icyenda yandikiye Umuryango w’Abibumbye asaba ko wabahuza na Leta y’u Rwanda bakagirana ibiganiro.
Gusa ishyaka DALFA Umurinzi kugeza ubu ntiriremerwa n’amategeko y’u Rwanda kuko bisaba ko ritegereza kugeza igihe rizuzuza ibisabwa n’amategeko maze rikabona gusaba ibiganiro hakiyongeraho ko umuyobozi waryo Ingabire Victoire afite ubusembwa bwo kuba yarafunzwe igihe kirenze amezi atandatu ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gupfobya Jenoside Aakorewe Abatutsi no kubangamira umudendezo w’Igihugu.
Muri aya mashyaka harimo n’akorera hanze y’u Rwanda nka RNC, FDI Inkingi, n’ayandi bifuza ibiganiro na Leta y’u Rwanda ariko benshi mu bakurikiranira hafi politiki ya opozisiyo nyarwanda ikora hanze bemeza ko byagorana cyane kugira ngo ubutegetsi bw’u Rwanda bwemere kwicarana na bo kuko hari byinshi amategeko agenga imitwe ya politiki atabemerera.
Icya mbere ni uko ayamashyaka yose akorera hanze y’Igihugu ibi bikaba bihabanye n’amategeko agenga amashyaka ya Politiki mu Rwanda nk’uko bitegenywa n’Itegeko Nshinga rya repuburika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 57, iya 62, iya 93, iya 108, iya 118-7°, iya 195 n’iya 201; Isubiye ku itegeko n° 28/91 ryo ku wa 18 Kamena 1991 rigenga amashyaka ya Politiki mu Rwanda.
Mu ngingo yaryo ya 3 ivuga ko Imitwe ya politiki igira icyicaro cyayo ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali gusa mu gihe aya mashyaka yo yibera mu bihugu by’u Burayi no ku mugabane wa Amerika.
Ikindi ni uko menshi muri aya mashyaka yakunze kugaragaza ubusembwa burimo gushyira imbere iturufu y’amoko aho byakunze kugaraga ko ingengabibitekerezo ya Hutu Power yiganje cyane muri ayo mashyaka , gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bihabanye na Politiki y’ubumwe bw’Abanyarwanda hakiyongeraho kurema no gushyikira imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano n’umudenedezo w’igihugu aho RNC ishinjwa na Leta y’u Rwanda kugira uruhare mu bitero by’ibyiterabwoba nka za Gerenade zatewe mu Mujyi wa Kigali mu mwaka 2010 bigahitana ubuzima bw’inzirakarengane no kurema umutwe w’inyeshyamba za P5 igamije gutera u Rwanda Mugihe kuwa 12 Kanama 2012 FDI Inkingiyo yagiranye ubufatanye n’umutwe wa FDLR mu kiswe FCLR-Ubumwe (Front Commun Pour la Liberation du Rwanda) naho kuwa 14 Mutarama 2014 Twagiramungu Faustin n’ishyaka Rye RDI Rwanda nziza na PDP Imanzi nabo bifatanya n’uwo mutwe bagamije guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Ibi nabyo bihabanye n’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 57, iya 62, iya 93, iya 108, iya 118-7°, iya 195 n’iya 201; Isubiye ku itegeko n° 28/91 ryo ku wa 18 Kamena 1991 rigenga amashyaka ya Politiki mu Ngingo ya 2 rivuga ko Imitwe ya politiki yemerewe gushingwa no gukora mu bwisanzure. Igomba kubahiriza Itegeko Nshinga, andi mategeko n’amahame ya demokarasi, kandi ntihungabanye ubumwe bw’Abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’Igihugu.
Naho mu Ingingo ya 5 rigashimangira ko Imitwe ya politiki ibujijwe gushingira ku isanomuzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku karere, ku gitsina, ku idini cyangwa ku kindi kintu cyose cyatuma habaho ivangura.
Buri gihe umutwe wa politiki ugomba kugaragaramo ubumwe bw’Abanyarwanda. nibyo benshi baheraho bavuga ko kuba ino mitwe ya politike ifite ubu busembwa buhabanye n’Itegeko Nshinga bituma Leta y’u Rwanda idashobora kwicarana nayo keretse mu gihe yaba ihinduye umurongo wa politiki/
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM
Muli Afrika henshi,abarwanya Leta barabafunga cyangwa bakabica.Hakora imbunda.Niyo mpamvu abenshi bategeka mu bihugu byinshi by’Afrika bafashe ubutegetsi ku ngufu: Uganda,Burundi,DRC,South Sudan,Libya,Tchad,Congo,Erythrea,etc…Ikindi kandi,abategeka benshi baba bahagarikiwe n’igisirikare.Nubwo byitwa ko bashyizweho n’amatora.