Umutwe wa M23,ukomeje kotswa igitutu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye guhagarika imirwano no kuva mu bice wigaruriye ugasubira mu birindiro byawo bya kera biherereye mu gace ka Sabyinyo.
Mu mpereza zicyumweru gishize tariki ya 3 Werurwe 2023, Abayobozi ba M23 bari i Luanda muri Angola aho bagiranye ibiganiro na Perezida Joao Lourenco , mu rwego rwo kurebera hamwe uko imyanzuro ya Luanda ,Nairobi n’iheruka gufatirwa mu nama ya UA yakubahirizwa.
Muri ibi biganiro ,Umutwe wa M23 wemeye ko bitarenze tariki ya 7 Werurwe 2023 uzahagarika imirwano ndetse ugakomeza gahunda yo gusubira nyuma uva mu duce wigaruriye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 4 Werurwe 2023, Bintou Keita intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa ONU muri DRC, yavuze ko guhera tariki 7 werurwe umutwe wa M23 ugomba kuba wahagaritse imirwano no gusubira mu birindiro byawo bya kera hatajemo amananiza no gukererwa.
Bintou Keta kandi, yashimye uruhare rwa Perezida wa Angola yagize, mu gutuma M23 yemera guhagarika imirwano no gusubira inyuma guhera tariki 7 Werurwe 2023.
Ibitero bya FARDC ,FDLR ,Nyatura bishobora gutuma M23 idahagarika imirwano nkuko iheruka kubyemeza
Nyuma y’umunsi umwe gusa umutwe wa M23 wemereye Perezida Joao Lourenco wa Angola ko ugiye guhagarika imirwano , indi imirwano yahise yongera kubura hagati y’uyu mutwe na FARDC ifatanyije na FDLR,CMC Nyatura, APCLS, NCH/Abazungu n’abacanshuro b’Ababazungu muri Teritwari ya Masisi.
Mu gihe M23 yari imaze gutangaza ko yemeye guhagarika imirwano bitarenze kuwa 7 Werurwe 2023, umuvugizi w’uyu mutwe mubya politiki Lawrence Kanyuka, yasohoye itangazo rivuga ko FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Nyatura n’abacanshuro b’Ababazungu, babagabyeho ibitero mu duce dugenzurwa na M23 turimo Kingi ,neero no mu nkenegero zaho muri Teritwari ya Masisi, byica abasivile bagera ku icumi.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Kichanga ibivuga, ,Ejo kuwa 5 Werurwe nabwo umutwe w’inyeshyamba wa Mai Mai Abazungu uyobowe na Gen.Jean Marie ufatanije na FDLR,babyutse bamisha amasasu menshi ku birindiro bya M23 biri mu gace ka Karengera no mu misozi ya Bukumba .
Ababyiboneye n’amaso ,bavuga ko imirongo y’abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai ACDH/Abazungu ufatanyije n’inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Maj.Inkodos Silencieux ushinzwe ibikorwa bya Operasiyo muri FDLR/CRAP, aribo batangije intambara ku birindiro bitandukanye by’inyeshyamba za M23.
Kuri uwo munsi nanone guhera ku isaha ya sakumi nebyiri za mugitongo(06h00), imirwano yakomereje mu tundi duce aho FARDC ifatanyije na FDLR CMC Nyatura,APCLS,ACDH/Abazungu, bagabye ibitero ku birindiro bya M23 biherereye hafi y’umujyi wa Sake mu gace ka Kingi ,k’umurongo wa Sake-Kirolirwe-Kitchanga, mu duce twa Malehe na Neenero mu byerekezo bya Sake-Mushaki ndetse no mu duce twa Karuba ahagana kuri Sake-Ngungu.
Aya makuru kandi ,avuga ko abarwanyi ba M23 bari no mu gace ka Kashuga no mutundi duce twa Bashali Mukoto, biteguye kuba bakwerekeza muri teritwari ya Walikare, hakaba hari n’indi mirwano iri kubera ku misozi iri hagati ya Mushaki na Kaliba mu isantere, muri Gurupoma ya Kamulonsa.
Iyi mirwano ikaze yakomerekeyemo abasirikale benshi ba FARDC, bandi benshi bahasiga ubuzima amakamyo yiriwe abatwara abajyana mu bitaro bya CBCA, abandi indege yabajyanye mu bitaro by’i kinshasa.
Amakuru aturuka ahari kubera urugamba, avuga ko iyi mirwano idasanzwe kuko urufaya rw’amasasu y’ubwoko bwose ruteye ubwoba kandi ko abaturage bari guhunga umusubizo.
M23 kandi, ikomeje gushinja FARDC kurasa mu duce igenzura tukica Abaturage ,inka n’indi mitungo yabo.
Mu gihe byari byitezwe ko imirwano ishobora guhoshya nyuma yaho M23 itangaje ko yiteguye guhagarika iyo mirwano bitarenze kuwa 7 Werurwe 2023, benshi bakomeje kugira urujijo niba koko M23 izemera guhagarika iyi mirwano .
Ibi biraterwa n’uko nyuma y’’iminsi ibiri gusa M23 ibitangaje, iyi mirwano ahubwo yarushijeho gukomera aho
M23 ishinja FARDC ifatanyije na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, kuyigabaho ibitero ariko yongeraho ko itakomeza kurebera ,ahubwo ko nayo izirwanaho mu gihe bino bitero byakomeza.
M23 kandi, yakunze kugaragaza amakenga iterwa no kuba ariyo yonyine isabwa gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda na Nairobi, mu gihe izindi mpande zirimo Guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro zirebwa n’iyo myanzuro zo zitayishyira mu bikorwa.
Si ubwambere kandi M23 yaba itangaje ko igiye guhagarika imirwano no gusubira inyuma iva mu bice yigariye, ariko mu kanya nkako guhumbya uyu mutwe ukaza kwisubiraho, avuga ko FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR bari kuyigabaho ibitero bigatuma nayo yirwanaho bigatuma imirwano idahagarara.