Nyuma y’uko ku wa 17 Gicurasi 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba atangarije ko ingabo za Uganda (UPDF) ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo guhashya inyeshyamba za ADF mu kiswe “Operasiyo Shujaa”, zigiye kuvayo, haravugwa impamvu ishobora kuba yaratumye ubuyobozi bukuru bwa UPDF bwahisemo gufata uyu mwanzuro mu buryo butunguranye.
Izi ngabo za Uganda zagiye muri DRC, guhashya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, aho zerecyeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Ntara ya Ituri na Kivu ya Ruguru.
Edgard Katembo Mateso, Umuhuzabikorwa wungirije w’umuryango utabogamiye kuri Leta mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yavuga ko impamvu ya mbere ari uko izi ngabo zinjiye ku butaka bwa DRCongo mu buryo butumvikanyweho n’inzego zose z’ubutegetsi bwa DRCongo, yaba mu ngabo za FARDC n’abanyapolitiki byatumye abategetsi b’iki gihugu mu ngeri zitandukanye batabivugaho rumwe bituma bose badashyigikira ndetse ngo banatere inkunga iki gikorwa kuko bamwe batari bishimiye kuza kwa UPDF ku butaka bw’Igihugu cyabo.
Ikindi ngo ni uko n’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda iheruka kwanga gutora umwanzuro wo kongera ingengo y’imari ingabo za UPDF ziri muri DRCongo
Yagize ati “Birababaje kubyakira ariko byari byitezwe rwose kuko uburyo UPDF yinjiye ku butaka bwa DRCongo butari bwabanje kumvikanwaho. Ni ukuvuga Inteko Ishinga Amategeko ya DRCongo ko ntabwo yigeze itora uwo mwanzuro. Kandi nyuma y’amezi make twumvise n’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yanga gutora umwanzuro wo kongerera ingengo y’imari ibikowa bya UPDF muri ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Ni ukuvuga ko batabashije gushyigikira ingabo zabo ziri mu mahanga. Byari byitezwe rero ko izi ngabo zagombaga gusubira iwabo.”
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 19 Gicurasi 2022, Edgard Katembo Mateso yanavuze ko kudahuza no gutegura ibikorwa bya gisirikare muri operasiyo Suja hagati ya Guverinoma y’i Kinshasa n’iy’i Kampala, FARDC na UPDF byakomeje guhura n’imbogamizi ndetse bituma operasiyo Shuja yari ihurihweho n’ingabo z’Ibihugu byombi itabasha kugera ku ntego yayo nk’uko byari byitezwe bityo ko ubwinshi bw’abatanga amabwiriza ya Gisirikare muri operasiyo imwe no ku kibuga kimwe cy’urugamba byatumye habaho akajagari mu ngabo zihuriweho bigira ingaruka kuri iyi operasiyo kuko hari igihe FARDC itanga amabwiriza yayo na UPDF igatanga ayayo hakiyongeraho na MONUSCO bigateza akavuyo ku rugamba.
Kugeza ubu ngo muri utwo duce haracyari ibikorwa by’urugomo n’umutekano mucye bigikorwa na ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Ku rundi ruhande ariko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko izi ngabo zishobora kuguma ku butaka bwa DRCongo mu gihe haba hari ibindi Abakuru b’Ibihugu byombi bakongera kumvikanaho.
Umuryango utegemiye kuri Leta mu Ntara ya Kivu ya Ruguru uvuga ko nta mpamvu n’imwe ifatika ubona yatuma perezida Tshisekedi yemerera UPDF gukomeza ibikorwa byayo ku butaka bwa DRCongo ngo kuko usanga nta musaruro ufatika wavuye mu bufatanye bwa FARDC na UPDF mu guhashya ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro yaba mu Ntara ya Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru.
Edgard Katembo abona ko Guverinoma ya DRCongo yagakwiye kwita mu kongerera ubushobozi ingabo za FARDC kugira ngo zibashe kugera ku rugero rwiza rwo kugarura umutekano ku butaka bwa DRCongo aho guhora bategereje ubufasha bw’ibindi Bihugu ngo kuko ntakindi ibi Bihugu biba bigamije kitari ugusahura ubukungu n’umutungo kamere bya DRCongo.
Kuva mu Kwezi k’Ugushingo 2021 ni bwo ingabo za Uganda (UPDF) Zinjiye ku butaka bwa DRCongo mu Ntara ya Ituri na Kivu ya Ruguru mu rwego rwo guhashya umutwe wa ADF ku bufatanye n’ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC)
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM