Mukakayiranga Liberata arashinja Jean Paul Ntagara ku muhuguza isambu akayigurisha amafaranga akuyemo agahitamo kuyahungana.
Jean Paul Ntagara usanzwe ari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma ya Baringa ikorera hanze y’uRwanda yashinzwe na Padiri Nahimana Thomas umunyakinyoma ruharwa uzwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akaba n’imbata y’ibitekerezo by’Abaparimehutu arashinjwa kuriganya isambu y’umubyeyi witwa Mukakayiranga Liberata ubu usigaye acumbitse i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Iyi sambu ikaba ibarizwa mu mudugudu wa Kimisange, Akagari ka Bwerankori Umurenge wa Kigarama Akarere ka Kicukiro ahazwi nko ku Irebero
Uyu mubyeyi avugako mu mwaka 1998 ubwo yari ahungutse ari kumwe n’abana be yasanze isambu yari atuyemo n’umuryango we yarigaruriwe na Jean Paul Ntagara mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu mubyeyi usa nutangiye kugera muzabukuru avuga ko yahise yitabaza urwego rw’Abunzi aburana na Jean Paul Ntagara birangira amutsinze ndetse ngo ahita ateresha kashe mpuruza. Jean Paul Ntagara akibibona ngo yahise aca mu nzira zidafututse agamije kuriganya uyu mubyeyi isambu ye niko guhita ajya gutesha agaciro umwanzuro w’abunzi mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ho mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Gusa hagati aho abari batuye muri ako gace baje kwimurwa na banki y’igihugu itsura amajyambere(BRD) ariko bahabwa ingurane zingana n’agaciro k’ubutaka bwabo maze Jean Paul Ntagara wari warigize nyiriyo sambu acakira iyo ngurane itariye maze ahita akuramo ake karenge
Aragira ati:” Natahutse mu 1998 Nsanga Jean Paul Ntagara yifunze isambu yanjye n’umuryango wanjye. Nahise nitabaza abunzi maze banzura ko agomba kunsubiza isambu yanjye. Akoresheje amanyanga Jean Paul Ntagara yahise ajya mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama. Gusa n’ubwo yatanze ikirego ntago yigeze yitaba ndetse najye ntiyamenyesheje ahubwo yahise abura kuva icyo gihe ariko nyuma ngiye kumva n’umva bavuga ko urubanza rwe rwamanyanga rwasibwe. Icyakora yari yaramaze kurya amafaranga y’ingurane yari ku isambu yanjye . Kuva ubwo sindongera kumuca iryera”
Mukakayiranga Liberata akomeza avuga ko yakomereje kwa Tito Rutaremara wari Umuvunyi Mukuru icyo gihe. Avuga ko Umuvunyi Mukuru yagaye cyane Ntagara amubwira ko yahemukiye uwo mubyeyi anategeka ko uyu mubyeyi agomba gusubizwa umutungo we mu maguru mashya . Jean Paul Ntagara ngo yemeye kumusubiza ariko bitewe n‘uko yari yarariye amafaranga y’ingurane yiyo sambu ngo yahise yikubita mu ivatiri ye ndetse ngo kuva icyo gihe ntarongera kumuca iryera ngo kuko kuva icyo gihe yahise atoroka igihugu kubera ko yabonaga ko icyemezo cy’umuvunyi kizatuma agarura ayo mafaranga .
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko nyuma yasubiye ku Muvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysia wari umaze gusimbura Rutaremara nawe yandika asaba ko asubizwa ibye ndetse ko niba harimo ‘imbogamizi babimumenyesha. Yagize ati “Ariko ibi nabyo byagaragara ko Ntagara yasaga n’uwaguze abayobozi b’akagari maze mpitamo kwandikira ubuyobozi bw’akarere bamwira bati: Ko Ibintu ari ibya BRD uzabikurahe? Ubundi urajya he?”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Solange aheruka kuza kumureba aho asigaye acumbitse i Nyamirambo babiganiraho maze amubwira ko Akarere kagiye kumushumbusha indi Sambu n’inzu yo guturamo .
Arangiza avuga ko icyo yifuza ari uko yasubizwa uburenganzira bwe yambuwe na Jean Paul Ntagara wamuriganyije isambu ye akaba asaba perezida Kagame kumurenganura agasubizwa ibye.
Nyuma yo kwirukanwa muri RNC bikozwe na Kayumba Nyamwasa Jean Paul Ntagara yashinze Ishyaka rye aryita Restore Rwanda’s People Movement (RRPM-Inkundura) rikorera muri Canada (Ottawa) yiganjemo abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa .
Akunda kumvika avuga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko igitangaza benshi n’uko asigaye abarizwa mu dutsiko tw’abahakanyi n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Zimwe mu mpamvu avuga ko zatumye ahunga igihugu ngo n’uko mu Rwanmda ntabwisanzure na Demokarasi ariko nyuma y’ubuhamya bwa Mukakayiranga Liberata byaje kugaragara ko yahunze kubera kumuhuguza isambu ye aho yatinyaga kuba yabiryozwa.
Src: Rwanda Rugari TV
Hategekimana Claude
Ibya Ntagara ntimubizi, muzajye muri BRD, mubabaze umwenda wo korora inkoko yafashe amafaranga akayatera umufuka akurira indege, bajya kureba umushinga bakawubura, ingwate y’inzu yatanze bayigurisha mu cyamunara ikagurwa ubusa, bakaririmba urwo babonye. Umushinga nawo wari ingwate wari utarabayeho.