Umunyamabanga mu kuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ntakitabiriye umuhango wo gutangiza imikino yagombaga guhuza ibihugu byo muri uwo muryango bikazabera I Kinshasa.
Uyu mu nyamabanga mukuru Louise Mushikiwabo yagombaga kwitabira itangizwa ry’iki gikorwa ariko kugeza ubu byamaze kwemezwa ko atakigiye yo nk’uko byatangajwe n’uyu muryango ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Nyakanga.
Uyu muryango mu mpamvu washyize ahagaragara ni uko ngo uyu muyobozi ataboneye ubutumire ku gihe nyacyo, nk’umuyobozi mukuru wa Francophonie ndetse akaba yari yarijejwe ko ubwo butumire azabuhabwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo kinshasa.
Si iyo mpamvu gusa kuko hanagarutswe ku kibazo cy’uko DRC iatarebana neza n’u Rwanda , ku buryo buri gihugu gishinja ikindi gushyigikira inyeshyamba zirwanya ikindi.
DRC ishinja igihugu cy’u Rwanda gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu gihe u Rwanda narwo rushinja iki gihugu gusukorana n’umutwe w’inyeshya,mba wa FDLR wanasize ukoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.
Iyi nayo iri mu mpavu zatumye uyu munyamabanga wmukuru w’uyu muryango ahagarika uru ruzinduko, rwagombaga kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi byose rero biri mubyatumye uyu munyarwandakazi atitabira uyu muhango, dore ko ubusanzwe muri iki gihugu bafata abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ikibazo gitambutse ibindi.
Mu minsi ishize Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa DRC yari yatangaje ko nta butumire yahaye uyu muyobozi, gusa kuri uyu 24 Nyakanga Patrick Muyaya abwira itangaza makuru ko Louise Mushikiwabo azitabira iyi mikino. Gusa nyuma kuri uyu wa 25 Nyakanga ku mugoroba iby’urugendo rwe byatangajwe ko rwasubitswe.