Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida Tshisekedi yirengagije ibyo yasabwe n’abamwe mu bari bitabiriye inama yigiraga hamwe ibya Etat de Siège no kurebera hamwe niba yagumaho kuko bagaragaje ko ntacya imaze uretse guhombya igihugu gusa, ibyo byose byirengagijwe yongererwa igihe.
Impamvu y’ingenzi yamuteye kwica amatwi akemera kongerera igihe ibi bihe bidasanzwe n’ubwo mu nama yabereye mu murwa mukuru Kinshasa ibi batari babyumvikanyeho.
Iyi nama yari yabaye mu byumweru bibiri bishize, aho abenshi mubari bayitabiriye basabye Perezda Tshisekedi ko yakuraho Etat de siege bagaragaza ko ntacyo imaze, ariko K’umunsi w’ejo kuwa 30 Kanama 2023, yirengagije ibyo byose ayongerera igihe.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko uku kongerera Etat de siege igihe mu ntara ya Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru, bigaragaza ko umukuru w’igihugu ari gushaka amaboko kugira ngo mu matora, agiye kuzaba muri iki gihugu azabe afite abamuhagarariye muri Kivu y’amajyaruguru dore ko abaturage baho batamwiyumvamo nagato.
Ikindi bavuga ni uko ibi yabikoze kugirango urugamba yatangiye rwo kurandura umutwe w’inyeshyamba wa M23 k’ubutaka bwa Congo, akomeze k’urupanga neza.
Tubibutse kandi ko icyari kigamijwe muri iyi nama , kwari ukureba niba ari ngombwa gukuraho Etat de siege, kuyigumishaho cyangwa kongera kuyiha intumbero nyuma y’imyaka ibiri ishyizwe mu bikorwa.
Abenshi mu bitabiriye iyi nama yari iyobowe na Minisitiri w’intebe, Jean Michel Sama Lukonde, Cyane cyane abadepite bakomoka muri izi ntara zombi bifuzaga ko Etat de siege yakurwaho kuko ntacyo yagezeho mu gihe imaze cyose.
Basabaga ko ubutegetsi bwasubizwa mu maboko y’Abasivile kuko igihe hagiriyeho igisirikare icyo babonye ari ukwirirwa mu ntambara gusa kurusha mbere.
Uwineza Adeline