Dr Jérôme Munyangi umuganga akaba n’inzobere mubya siyanse yaneguye cyane igihugu cye cya Congo, k’ubufasha kiri guhabwa n’amahanga, bw’intwaro zo kurimbura abantu, aho gusaba inkunga yo guteza imbere ubushakashatsi mu bya siyanse , aho yatangaje ko impano Congo icyeneye Atari uburozi, ko ahubwo bakeneye ibbafasha kubaho.
Ibi Dr Jérôme yabigarutseho mugihe bari bari kwizihiza umunsi nyafurika w’ubuvuzi gakondo aho yavuze ku kamaro ko kugira uruhare mu kwivuza ku isi hose, avuga ko nka DRC bagize urwo ruhare baba banditse amateka meza.
Dr Munyangi umuhanga mubuvuzi gakondo
Muganga Jérôme Munyangi yabisobanuye agira ati: “muby’ukuri, imbogamizi ni nyinshi ariko kugira ngo tugere kure hashoboka, Guverinoma, abaherwe bo muri Congo n’abandi mwese mukunda ubuvuzi gakondo, bagomba gutera inkunga ubushakashatsi mu by’ubuvuzi muri DRC, aho gushyira ubuzima mu ntambara z’amasasu gusa.”
Akomeza avuga Ati: “Tugomba kwandika amateka yacu ya siyanse kandi tugashyira mu bikorwa ibisubizo bifatika kugira ngo ubuzima bw’abarwayi ba Congo butere imbere yongeye ho ko abantu bo mu bihugu by’iburengerazuba bafite amafaranga ariko abanyafurika dufite indwara.
Uyu muhanga mubya siyanse yavuze ati” Mbere yo kujya kure guhiga yo intwaro zituzanira mikorobe twakabaye duhiga uburyo turwanya indwara iyi cyangwa se iriya, wenda n’ayo mahanga azaze kubituvomaho. Yongeye ho ko Congo impano icyeneye atari imbunda n’ibitwaro bya kirimbuzi, ahubwo ubuhanga mubushakashatsi.
Ni ngombwa rero ko guverinoma ya Congo ishora imari mu buvuzi gakondo kugira ngo hatabaho imibereho myiza y’abaturage ba Congo gusa ahubwo bigere no muri Afurika muri rusange.
Uwineza Adeline