Mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu muri Congo imipaka yose y’icyo gihugu iraba ifunze, kubera impamvu z’umutekano.
Ubuyobozi bukuru bw’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) buramenyesha abaturage ba Congo ko “ku mabwiriza ya Guverinoma, imipaka y’ikirere, ubutaka n’amazi ifungwa” , ku wa gatatu tariki 20 Ukuboza 2023 guhera 12:00 za mugitondo saa kugeza 11:59 z’ijoro.
Umuyobozi mukuru, Roland Kashwantale, mu nyandiko yazengurutse mu masosiyete atwara abantu mu kirere, gari ya moshi no ku butaka, arabihanangiriza avuga ko ingendo zo mu gihugu zihagaritswe usibye ingendo mpuzamahanga ku bibuga by’indege mpuzamahanga.
Kuri uyu wa gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo haraba amatora ya perezida, ay’abagize inteko ishinga amategeko, intara n’uturere.