Igihugu cya Uganda nacyo kiratungwa agatoki ,kuba nacyo gifasha umutwe w’abatwanyi wa M23.
Nk’uko bisanzwe buri mezi atandatu, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikorera Akanama gashinzwe Umutekano zatanze raporo yazo ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Demokarasi ya Congo (DRC)no ku ihuriro ry’ urwego rw’urugomo rwugarije igihugu cyane cyane intara z’iburasirazuba.
Kimwe mu byagaragaye muri iyi raporo ni uruhare rw’igihugu cya Uganda mu ntambara hagati y’ingabo za DRC n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ubu hashize imyaka ibiri, buri raporo itangazwa n’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye itunga u Rwanda agatoki irushinja gufasha M23 mu ntambara ibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nubwo rudahwema kubihakana.
Kuri iyi nshuro, ikindi gihugu cyo mu karere kiri gutungwa agatoki ni Uganda nk’uko RFI yabitangaje.
Iri tsinda ryerekana uburyo abayobozi ba Uganda bemereye ingabo za M23 kunyura muri Uganda nta mbibi.
Kuba bari benshi kandi bagaragara, nk’uko izo mpuguke zibivuga, ngo nta kuntu ubutasi bwa Uganda bwaba butarabimenye. Raporo rero isoza ivuga ko hari “inkunga igaragara” ya bamwe mu basirikare bakuru n’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda.
Ariko impuguke zijya kure zikemeza ko atari ikibazo cyo kunyura muri Uganda gusa, ahubwo abayobozi b’uyu mutwe witwaje intwaro nabo bagiye muri Uganda.
Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, Sultani Makenga, umugaba w’ingabo za M23, ngo yagaragaye inshuro nyinshi muri uyu mwaka i Entebbe na Kampala.
Corneille Nangaa, umuyobozi w’ishami rya politiki, ngo nawe yamaze igihe mu murwa mukuru wa Uganda. Ndetse yanahakoreye inama n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro y’AbanyeCongo.