Impungenge zongeye kuba nyinshi kubaturage bo mu mujyi wa Gisenyi n’umujyi wa Goma, kubera ibimenyetso byongeye kugaragazwa n’ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka umwaka ushize.
Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ibirunga I Goma, OVG cyavuze ko kubera ibimenyetso Nyiuragongo yagaragaje ko ishibora kongera kuruka, basabye abatuye mu mujyi wa Goma ndetse na Rubavu ko bagomba guhorana amakenga, biteguye ko iki kirunga gishobora kongera kuruka.
OVG itangaje ibi nyuma yo kubona amakuru menshi kubirunga bya Nyragongo na Nyamuragira, nyuma yo gukurikirana ibimenyetso byagaragaye hafi y’ibio birunga biherereye byose mu majyaruguru y’ imijyi ya Goma na Gisenyi.
Ibi bimenyetso iki kigo cyagendeyeho, ni ibyagaragaye hagati yo kuwa 02 kugeza kuwa 09 Nzeri 2022.muribyo harimo imitingito iherutse kugaragara mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ikiyaga cya Kivu, ndetse no kwiyongera k’ubushyuhe bwinshi, ndetse no kwibumbira hamwe kwa Gaz Carbonique CO2 ituruka mubirunga, ikomeje kwiyongera mu duce twa Bugarura na Munigi.
Icyakora OVG iratangaza ko igipimo mpuruza kikiri mu ibara ry’umuhondo,gusa bagasaba abaturage barimo n’abanyagisenyi. Iyo ikirunga kiri kuruka ibipimo mpuruza byabo biba biri mu ibara ry’umutuku.
Iki kigo cyatangiye gutanga impuruza nyuma y’umwaka umwe gusa iki kirunga cya Nyiragongo kirutse, icyo gihe iruka ryacyo ryangije byinshi, ndetse rihitana n’ubuzima bw’abatari bake mu mujyi wa Goma.
Umuhoza Yves