Mu karere ka Kirehe gaherereye mu ntara y’I Burengerazuba habarizwa inkambi ya Mahama icumbikiwe mo impunzi zisaga ibihumbi 58.248 zo mu bihugu by’abaturanyi, birimo u Burundi na Congo, mu ruzinduko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bagiriye muri iyi nkambi basabwe n’izi mpunzi z’Abanye congo gukomeza kubavuganira ibibazo byabo bigakemuka.
Ibibazo nyamukuru izi mpunzi zigaragaza ahanini bishingiye ku kuba zimaze imyaka isaga 27 zidasubira mu gihugu cyazo, kandi na bagenzi babo basigaye yo bakaba bakomeje guhohoterwa umunsi k’uwundi.
Ibi kandi byagarutswe ho mu ruzinduko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bagiriye mu nkambi ya Mahama hagamijwe kureba uko izo mpunzi zibayeho n’ibibazo by’ingenzi zifite, aho izi ,punzi ibibazo byazo byatezwe amatwi bagasezeranywa kuzakorerwa ubuvugizi.
Ambasaderi wa Suede mu Rwanda Johanna Teague yagize ati ‘’ubuvuzi Guverinoma y’u Rwanda yagerageje gukorera izi mpunzi ndetse n’ibindi, ibakorera twiteguye kubishyigikira, ndetse dukomeze gushakisha ubushobozi kugira ngo tubafashe.”
Naho kubyerekeranye n’ibibazo by’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo babasezeranije gushakisha uko bakora ubuvugizi mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Iburayi kugira ngo bibe byafasha umuryango w’Afurika y’iburasirazuba gushakisha amahoro muri kiriya gice.
Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange we yavuze ko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bafite uruhare mu gushaka ibisubizo birambye by’izi mpunzi harimo no gutaha iwabo.
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda banasuye ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’impunzi muri iyi nambi birimo nk’iby’ubuvuzi n’uburezi.
Kugeza ubu iyi nkambi ya Mahama icumbikiye Impunzi ibihumbi 58 248 zikomoka mu bihugu 2 aribyo Congo n’u Burundi.
Abasaga ibihumbi birenga gato 38 000 by’Abarundi n’ibihumbi birenga gato19 000 by’abanye Congo.
Uwineza Adeline