Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 ukuboza 2020, igice cya mbere cy’Impunzi z’Abarundi ziratahuka zivuye mu nkambi ya Nakivale iri mu gihugu cya Uganda. umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR wemereye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko abazatahuka barenga gato 200.
Muri iri tahuka igice cya mbere cy’Abarundi bagera kuri 227, bagizwe n’imiryango 76 bavuye mu nkambi ya Nakivale , ku cyumweru gishize tariki ya 13 Ukuboza bajyanwe I Kampala ku murwa mukuru w’igihugu cy’Ubuganda kugira bapimwe Covid-19 mu Rwego rwo kugirango batahukanwe mu gihugu cyabo.
Umukozi w’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR , ukorera I Nakivale mu gikorwa cyo gutahukana yatangaje ko izo mpunzi ko imyiteguro yo gutahukana abo kuri abo Barundi igeze kure.
Abagiye gutahukanwa ngo ni ababyisabiye ku bushake bwabo ariko ngo hari abandi basigaye muri iyo kambi ya Nakivale bavuga ko igihe kitaragera cyo gutaha kuko kuri bo ngo icyo bahunze kitarashira.
Muri Kanama 2020, nibwo hari habonetse impunzi zirenga 250 zashyize umukono, amazina n’imyidondoro byabo ku rwandiko yohererezwa Perezida w’igihugu cy’ Uburundi Evariste Ndayishimiye, bamusaba ko yavugana na HCR hamwe n’igihugu cya Uganda cyabahaye ubuhungiro bakabona gusubira mu gihugu cyabo.
HCR yatangaje ko abazatahuka mu gice cya mbere n’icya kabiri bazatahukanwa n’indege ko bazataha n’indege y’ubutabazi yitwa “Vol Humanitaire” iturutse ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda.
Ikiciro cya kabiri kikazatahuka ku wa kane w’iki cyumweru tariki ya 17 ukuboza hatsgize igihinduka kuri gahunda za UNHCR.HCR igaragaza ko Ubuganda burimwo impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 48, naho ikambi ya Nakivale ikaba irimo abarenga gato ibihumbi 41.
Nkundiye Eric Bertrand