Impunzi zo mu gihugu cy’ u Burundi mu Ntara ya Cibitoke, zikomeje guhunga iki gihugu zerekeza mu gihugu cy’igituranyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bavuga ko ari kubera ikibazo cy’inzara no kutagira aho baba.
Amakuru yatugezeho avuga ko, impunzi z’abarundi zimaze kwakirwa mu Nkambi y’agateganyo ya Kavimvira niya Sange bagera ku bantu igihumbi (1000).
Amakuru akomeza avuga ko abamaze kugera muri Congo bahunze iki gihugu cy’u Burundi, abenshi muribo bari baherutse guhunguka bava mu gihugu cya Uganda, Tanzania no mu Rwanda.
Izi mpunzi zivuga ko impamvu nyamukuru ituma aba bakomeje guhunga igihugu ngo harimo ko batagira aho baba ndetse n’inzara nyinshi ikaba imaze guhitana ababo.
Abamaze guhunga bakemeza ko banyura inzira z’amagendu baciye izo mu mazi mu bice bikikije uruzi rwa Rusizi.
Abashinzwe kwakira Impunzi muri DRC bakavuga ko aba bamaze kubona uburaro mu Nkambi yagateganyo yahitwa Sange na Kavimvira.
UNCHR, muri DRC, ikaba iheruka gutangaza ko ishaka kwagura inkambi y’Impunzi iri ahitwa mu Lusenda ibarizwa muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi bintu byo guhunga igihugu cy’u Burundi, byatangiye mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi uyu mwaka, aba bikurikiranira hafi bakemeza ko ngo byaba biterwa n’impamvu za Politiki.
Uwineza Adeline