Mu kiganiro intumwa za Leta y’uburundi zagiranye n’impunzi zibarizwa mu mujyi wa Kigali umurwa mukuru w’u Rwandai, zasabwe gutaha ngo kuko i Burundi ubu ari amahoro. Icyakora izo mpunzi nazo zisaba Leta ko kugira ngo zitahuke bagomba kubanza gushyira mu bikorwa iby’urubanza rwaciwe n’urukiko rw’Afurika y’iburasirazuba ruherutse gutegeka kubijyanye na Manda ya 3 ya Nyakwigendera Petero Nkurunziza itari yubahirije amategeko.
Ibi byagarutsweho n’uwavugiye izi mpunzi Patrice Ntadohoka,yemeje ko ibyo nibimara gukemuka nabo bazafata inzira bagataha, avuga ndetse ko nabo bifuza gutaha mu gihugu cyabo. Uyu mugabo yaboneyeho no kubwira izi ntumwa za Leta ko hari ibyo bagiye bumva byaba imbogamizi zo gusubira mu gihugu cyabo kandi atari uko babyamze.
Yagize ati” mugende mutubwirire Leta ko nibakemura ibi byose n’ibyo ngiye kubabwira natwe tuzataha iwacu kuko ntawakwishimira kuguma mu buhungiro.”
Yagaragaje ko hari abatashye hanyuma baburirwa irengero, abandi baraburabuzwa hanyuma abandi barongera baragaruka baza gusaba ubuhungiro mu Rwanda, kandi bari baratashye. Yemeza rero ko igihe ibyo byose bitarakemuka ntawe uzabemeza ko amahoro yagarutse mu Burundi.
Izi mpunzi kandi zasabye Leta y’u Burundi kubahiriza amasezerano y’Arusha, gukuraho ibihano byafatiwe bamwe muri izi mpunzi, gusubizwa ibyabo byafatiriwe birimo amasambu, amazu ndetse n’amatungo hanyuma ibyo byarangira bagatahuka .
Nyuma yo kuganira n’impunzi zibarizwa mu mujyi wa Kigali biteganijwe ko izi ntumwa zikomereza mu nkambi ya Mahama kuri uyu wa 20 Ukuboza mbere yo gusubira mu gihugu cyabo cy’u Burundi.
Umuhoza Yves