Abantu barenga miliyoni makumyabiri n’enye bakeneye ubufasha bwihutirwa mu mwaka wa 2024, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Ibi ni ibyatangajwe n’ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) byasohotse ku ya 2 Mutarama.
Muri miliyoni 24, hari abana miliyoni 13.7 bari munsi y’imyaka 18, miliyoni 10.7 bakuze n’abantu miliyoni 1,1 barenga 59, barimo abagore 50,6% n’abagabo 49 .6% kuri miliyoni 113.6 z’abaturage bose ba RDC.
Nk’uko ibiro by’umuryango w’abibumbye bibitangaza ngo umwaka wa 2023 waranzwe n’umutekano muke n’amakimbirane yitwaje intwaro yateje ihohoterwa n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ihohoterwa ry’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu. Uyu mutekano muke warushijeho kugaragara.
Ikindi ni uko habuze ishoramari mu iterambere ry’abantu, hari amakimbirane hagati y’abaturage n’ubukene bukabije bikomeza kwibasira igice kinini cy’abaturage kandi bigatera ingorane mu kugeza ubutabazi mu turere twinshi tw’igihugu.