Umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, watangaje ko ushimishijwe n’ibyatangajwe na President Felix Tshisekedi ubwo yavugaga ko USA yahagaritse ubufatanye n’igisirikare cy’u Rwanda RDF.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo kuwa 19 Nzeri 2023, Perezida Tshisekedi, yatangaje ko yashimishijwe no kubona USA ihagarika imikoranire n’igisirikare cy’u Rwanda, biturutse ku nkunga rutera Umutwe wa M23.
Nyum y’Amagambo ya Perezida Tshisekedi, Serge Ndayizeye Ushinzwe itangazamakuru muri RNC hamwe na Ali-Abdoul Kharim umwe mu bayobozi b’uyu mutwe, batangajwe ko Umutwe wa RNC washimishijwe cyane n’ibyo Perezida Tshisekdi yatangaje by’uko USA yahagaritse ubufatanye n’igisirikare cy’u Rwanda
Ati: Dushimimishijwe n’ibyo perezida Tshisekdi yatagaje ku ngingo irebana n’uko USA yahagaritse umubano na RDF. Ibi ni ibintu byo kwishyimira cyane kandi tranashimira Perezida Tshisekdi kuba yarabikomojeho aho ari hano muri Amerika.”
Kugeza ubu ariko , ntabwo USA iratangaza ku mugaragaro ko yamaze guhagarika ubufatanye n’igisirikare cy’u Rwanda, gusa Al Aboudl Kharim wa RNC ,akavuga ko umuntu nka Perezida Tshisekedi atabitangaza atabifitiye ibimenytso.
K’urundi ruhande ariko, Serge Ndayizeye na Al Aboudul Kharim ba RNC , bagaragaje impungenge ziturutse ku mubano mwiza ukomeje gufata indi ntera hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Qatar, ndetse bongereho ko uyu mubano, washimangiwe n’urugendo Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubaraka Muganga, ari kugirira muri Qatar.
RNC ,ni umutwe u Rwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ugizwe n’abahoze mu ngabo za RDF nka Kayumba Nyamwasa n’abandi Banyapolitiki batandukanye, bahunze u Rwanda ,kubera gutinya ubutabera nyuma yo kunanirwa kuzuza inshingano zabo.
Si aba gusa, kuko muri iyi minsi, Umutwe wa RNC , wahisemo gukorana n’indi mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, igizwe n’abantu bapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , igamije kubona amaboko yo kuyifasha kugera ku butegetsi mu Rwanda.
kuva uyu mutwe wa RNC washingwa mu 2010, umaze gucikamo ibice inshuro zirenze ibyeri zose bapfa , amafaranga , no kugambanirana.
Mu mwaka wa 2021, Kayumba Nyamwasa washinze uyu mutwe ,yabajijwe icyo RNC imaze kugeraho mu myaka 11 imaze ishinzwe maze asubiza agira ati:” Tumaze iyo myaka yose twubaka inzego.”
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com