Muri uku kwezi kwa Gicurasi impaka zabaye nyinshi hagati y’abantu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bapfa imvugo zuzuyemo amacakubiri za bamwe mu banyapolitiki bakorera muri opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze .
Ibi bikaba byaraturutse ku banyapolitiki babahezanguni, babarizwa muri opozisiyo Nyarwanda cyane cyane abo muri Guverinoma ya Baringa ya Padiri Nahimana Thomas aho bakunze kumvikana bita igice kimwe cy’Abanyarwanda ko ari “Abavantara”.
Aba bakoresha ijambo “Abavantara” bashaka kuvuga abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga n’ubutegetsi bw’abahezanguni uko bwasimburanye kuva kuri MDR Parmehutu ya Kayibanda n’ubwayisimbuye ariyo MRND ya Habyarimana Juvenal ariko Nyuma y’urugamba rwatangijwe na FPR Inkotanyi rwamaze imyaka ine abanyarwanda bakaza gutaha mu rwababyaye.
Iri jambo ryo kwita bamwe mu banyarwanda “Abavantara” ntiryakiriwe neza na bamwe mu banyarwanda babarizwa muri opozisiyo ,kuko bavugako ari amagambo y’abamwe mu bahoze ari abambari ba CDR na MRND bagifite ibitekerezo by’ivangura n’ ubuhezanguni bigamije gushaka gukuraho abantu ubunyarwanda.
Mu kiganiro giherutse guca kuri radiyo “Iteme” ya Jean Paul Turayishimye wahoze muri RNC cyari gihuje bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo Kayumba Rugema na James Munyandinda bahoze muri RDF nyuma bakaza guhunga igihugu nyuma yo gucika ubutabera ku byaha bari bakurikiranweho.
Banenze bikomeye Padiri Nahimana Thomas na Jean Paul Ntagara bakunze kumvikana bita abanyarwanda bahungutse 1994 nyuma y’imyaka 30 barahejejwe ishyanga ko ari “Agatsiko k’abavantara ”
Aha Jean Paul Ntagara na Padiri Nahimana Thomas bakaba bari bamaze kuvuga amagambo agira ati :
“Uyu Munsi twateguye kuganira kuri FPR twita abavantara. Twayitsinsura gute? Ngo bave mu Rwanda tukabashyira ku ruhande!”
Izi mvugo z’aba bahezanguni ndetse zisigaye zikunda gukoreshwa n’agatsiko ka bamwe mu bantu babarizwa muri opozisiyo zafashwe nk’ingengabitekerezo ya CDR na MRND yakomeje kubakurikirana kugeza magingo aya akaba ari nayo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
James Munyandinda yagize ati:” Ndagirango nibutse ko abo mwita abavantara ari abanyarwanda bahunze ubwicanyi n’ihohotera byibasiye Abatutsi hagati y’umwaka wa 1959 na 1963.
Bagiye basize ibintu bitari bike ndetse bamwe bahasiga n’imiryango. Ubwo Habyarimana bamwotsaga igitu bashaka gutaha yavuze ko u Rwanda ari ruto ko bagerageza kuguma iyo bari, abandi bakajya mu bihugu by’abaturanyi. Kwita abantu amazina mugamije kubambura ubunyarwanda ntago ari ibyo gukinisha. Usibye inzangano zanyu murumva muzasarura iki?”
Munyandinda yakomeza ahamagarira abantu bo muri opozisiyo kwamagana izo mvugo zigamije kubiba amacakubiri, zishingiye ku moko dore ko aribyo byakunze kuranga benshi mu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
Kayumba Rugema nawe ati:” birababaje cyane kubona hari abantu muri opozisiyo bakiri gukora pilitiki y’inzigo bumva ko hari abanyarwanda baruta abandi! Iyo abanyapolitiki ba mbere bakora politiki nziza FPR ntiyari gufata intwaro . Kwikunda no kwirebaho ngo Habyarimana yari umubyeyi! Ibyo ni ukwikunda yari umubyeyi kuri bo.
Gukuraho abantu ubunyarwanda ubita ” abavantara” ni amacakubiri .
Politiki yanyu ishingiye kuri Habyarimana , MRND ye na CDR kandi niyo itumye muhera ishyanga”
Gusubiranamo kw’abantu bo muri oposiyo nyarwanda ikorera hanze bapfa amoko bimaze igihe kirerekire n’ubwo ubu bitangiye gufata indi ntera aho bimaze kugaragara ko hamaze kuzamo ibice bibiri ,aribyo igice cy’abahoze ari abambari b’ingoma ya MRND na CDR za Habyarimana Juvenal n’abandi bahoze muri FPR ariko bakaza guhunga nyuma yo gutinya gukurikiranwa n’ubutabera kubera kutuzuza inshingano z’akazi barimo.
Si ibi gusa kuko muri opozisiyo hamaze igihe haradutse ikibazo cy’inda ndende aho usanga abagize amashyaka yo muri opozisiyo ikorera hanze bakunda gupfa amafaranga aturuka mu misanzu y’ababakurikiye bikarangira bamwe bitandukanyije n’abandi bakajya gushinga ayabo mashyaka .
Ibi ni nabyo benshi bashingiraho bavugako abashinga amashyaka akorera hanze y’u Rwanda babikora bagamije kwibonera indonke .
Hategekimana Claude
ntimuze mususbire kwita nahimana ngo ni Patiri mwite umumenja w’umuhezanguni nivyo bimukwiye
arakimara amenyo n’ ubuhiri