Imwe mu mitungo ya Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akanagira indi myanya ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda igiye gutezwa cyamunara kugirango hishyurwe umwenda wa Miliyoni 24,7 abereye mo umuntu , umwaka w’2020 ujya kurangira Dr Habumuremyi yahamijwe icyaha cyo gutanga Sheki zitazigamiwe ahanishwa gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892,2Frw .
Uyu mugabo umaze amezi 14 afunze, akaba anaherutse kugaruka mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba guhanagurwaho ibyaha.
Imitungo yashyizwe mu cyamunara ni itatu igizwe n’amasambu aherereye mu Murenge wa Masaka mu Mujyi wa Kigali arimo isambu yahawe agaciro ka Miliyoni 15,8 Frw mu gihe indi ibiri yahawe agaciro kari munsi ya Miliyoni 5 Frw.
Amakuru avuga ko iyi mitungo yashyizwe mu cyamunara kugira ngo hishyurwe uwitwa Musoni Evariste nk’uko byategetswe n’Urukiko rw’ubucuruzi.
Iyi mitungo iri gutezwa cyamunara hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bukoreshwa muri ibi bikorwa aho gupiganirwa iriya mitungo ku cyiciro cya mbere byagombaga gufungwa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 saa tanu, Tuyiringire Gilbert umuhesha w’inkiko uri kurangiza uru rubanza yatangarije Ikinyamakuru Taarifa dukesha iyi nkuru ko hategerejwe niba hari buze kuboneka umuntu utsindira imitungo yose uko ari itatu nk’uko byemezwa na ririya koranabuhanga.
DR Habumuremyi Damien aheruka imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu ntangiriro z’ukwezi kwa nzeri 2021 yongeye kuvuga ko kuba yaratanze Sheki zitazigamiye atari ikibazo kuko n’ubundi yari yazitanze nka garanti yemeza ko abo yazihaye azabishyura umwenda yari abafitiye kandi ko ngo ibyo bisanzwe bikorwa.
Yakomeje asaba ko Kaminuza ya Christian University ikwiye gutandukanywa nawe ikaba yaregwa ukwayo kuko nawe ari umunyamigabane bityo ngo kuriwe Kaminuza adakwiye kuyibazwa.
Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugumishaho kiriya gihano cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ndetse ahubwo ngo ruriya rwisumbuye rukanamuhamya icyaha cy’ubuhemu yari yahanaguweho.
Ingabire Alice