Kubera imyiteguro y’ amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe 4 y’inyeshyamba mu irenga ijana yiyemeje gushyira intwaro hasi mu rwego rwo gushaka umutekano w’amatora y’umukuru w’icyo gihugu.
Iki cyemezo cyafashwe n’inyeshyamba za Mai-Mai zibarizwa muri chefferie ya Baswagha iherereye mu majyaruguru ya Lubero.
Ibi kandi byabaye nyuma y’ibiganiro byaraye bihuje ubuyobozi bwa Lubero n’inyeshyamba, bashyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara, Imitwe yemeye uwo mugambi irimo ni FPP/AP, UPLC, Mai-Mai Juvénal, Mai -Mai Léonard. Nkuko radio okapi yabitangaje
Muri iyo nyandiko, imitwe yemeje gushyira intwaro hasi igasubira inyuma no kuva mu duce twose yagenzuraga tukegurirwa igisirikare cya congo FARDC.
Gusubira inyuma kw’iyi mitwe yitwaje intwaro bivuze ko abaturage bari barataye ibyabo kubera intambara bahita basubira mu ngo zabo, byorohereze abashinzwe amatora kuzana ibikoresho by’ibanze bizifashishwa bahitamo ushobora gusimbura Tshisekedi.
Ubutegetsi bw’icyaro cya Lubero bwatangaje ko kubera umutekano muke w’izo nyeshyamba, byibura abaturage 150 000 bagize 20% by’abaturage batuye muri iyo ntara ya Baswagha bataye ingo zabo bagerageza gukiza amagara yabo.
Inyeshyamba zibarizwa muri DRC zirashinjwa gutuma amatora atagenda neza kubera ziteza umutekano muke mu baturage dore ko abenshi muri bo intambara yabakuye mu byabo.
Uwineza Adeline