Hashize imyaka 11 Umutwe wa RNC ufatwa na Leta y’U Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba ushinzwe nyuma, y’ihunga rya Kayumba Nyamwasa mu mwaka 2010.
Akimara kugera muri Afurika y’ Epfo ku bufasha bwa Perezida Museveni Kayumba Nyamwasa wari ukwepye ubutabera yahise yifatanya na Patrick Karegeye, Dr Theogene Rudasingwa, Gahima Gerard n’abandi maze bashinga ihuriro bise RNC (Rwanda National Congress) nabo bari barahunze mbereye kubera gutinya gukurikiranwa n’ubutabera.
Nyuma yo gushinga RNC umuterankunga mukuru wayo yari Perezida Museveni ubwo yibwiraga ko azabasha gukoresha RNC kugirango ahindure ubutegetsi mu Rwanda nk’uko yabyifuje kuva kera .
Ibikorwa bya mbere bya RNC ku nkunga ya Perezida Museveni byabaye gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero byaza grenade byibasiye umugi wa Kigali bigahitana abaturage binzirakarengane abandi bagakomere. Ibyo bitero byafashwe na Leta y’uRwanda nk’ibikorwa by’iterabwoba ndetse ihita ifata RNC nk’umutwe w’iterabwoba.
Ibi museveni akaba yarabitewe n’uko yashatse kenshi ko ubutegetsi bw’uRwanda bugendera ku byifuzo bye ariko ntibyakunda.
Nyuma y’insinzi ya RPF mu 1994 Museveni yibwiraga ko u Rwanda rugiye kuba imwe mu ntara za Uganda dore ko benshi mu bayobozi bari bayoboye urwo rugamba ari bamwe mu bamufashije intabara yiswe “Bush war” yatangiye mu 1980 irangira ishize Museveni k’ubutegetsi mu mwaka wa 1986 ndetse abarimo Paul Kagame, Fred Rwigema n’abandi banyarwanda baza guhabwa imyanya ikomeye mu gisirikare cya Musevini wari umaze gufata butegetsi kubera uruhare bagize muri urwo rugamba rwamugejeje ku butegetsi.
Perezida Museveni nk’uwari ubayoboye bakiri muri Uganda yumvaga ko azakomeza kubayobora baranatashye iwabo mu Rwanda.
Uko yakoranye na RNC
Kubera izo mpamvu zose twavuze haruguru perezida Museveni ntiyigeze yishimira ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwari bumaze gutsinda urugamba no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byumwihariko Paul Kagame wari Vice Perezida na Minisitiri w’Ingabo icyo gihe, wakunze kumubangamira mu migambi ye yose yari igamije kwivanga mu mitegekere y’ubutegetsi bushya bw’uRwanda.
Kuwa 9 Werurwe 2019, mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu perezida wa Repuburika y’uRwanda Paul Kagame yahishuye ko bimwe mubyo Seth Sendashonga yazize ari uko yarenze umurongo utukura ubwo yarimo akoreshwa na Uganda. Icyo Gihe Perezida Kagame yavuze ko Seth Sendashonga yakunze guhura kenshi na bamwe mu basirikare bakuru ba Uganda i Nairobi bagamije gutegura imigambi mibisha yo guhungabanya ubutegetsi bw’ u Rwanda bwari bumaze igihe gito bugiyeho.
Hejuru y’ibyo hiyongeraho intambara ya Kisangani yahanganishije ingabo z’uRwanda n’iza Uganda maze iz’uRwanda zigakubita inshuro iza Uganda benshi muri bo bakahagwa abandi barimo Gen Kazini wari uziyoboye agafatwa mpiri ariko nyuma agasubizwa Uganda. byatumye Museveni n’Abanyankore bagirira u Rwanda inzika bituma batangira gukora ibishoboka byose ngo bihimure k’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Nyuma yo kubigerageza kenshi ariko bikamupfubana Perezida Museveni yahise atangira gukorana na RNC umutwe wari ugizwe n’abahoze ari abasirikare bakuru ba RDF ndetse bivugwa ko ariwe wabafashije guhunga no kubashakira ibihugu baturamo by’umwihariko igihugu cya Afurika y’Epfo, kuko hafi ya bose banyuze Uganda Ubwo bahungaga ubutabera bw’uRwanda.
Museveni akaba yarumvaga ko umugambi we wo guhungabanya ubutegetsi bw’uRwanda noneho agiye kuwugeraho ubwo abonye abantu bahoze muri RPF Inkotanyi kandi bari mu nzego zo hejuru z’igisirikare cy’uRwanda .
Salim Saleh yahawe inshingano zo gufasha Kayumba na RNC
Abasanzwe bamenyereye politiki ya Uganda bazi neza ko ikintu Museveni ashyizeho umutima agishinga murumuna we, Gen Salim Saleh.
Urugero naho uyu Gen Maj Salim Saleh murumuna wa Museveni ariwe wagize uruhare rukomeye mu kwirukana abayobozi ba Uganda Airlines abihawemo itegeko na mukuru we Perezida Museveni.
Uyu mugabo kandi ni na wahawe inshingano zo gukurikirana no gushyira mu bikorwa gahunda yo kohereza ingabo za Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byari bimeze n’ubundi mu ntambara ya mbere n’iya kabiri ya Congo.
Ibi byose byerekana uburemere Museveni aha umugambi wose ashinze murumuna we, ndetse akaba ari nawe yahaye inshingano zo gukurikirana no gufasha RNC mu bikorwa igomba gukorera Uganda bigamije guhungabanya uRwanda .
Ibi bigaragazwa n’uko ku wa 23 Gicurasi 2021, ubwo Frank Ntwali yari muri Uganda yagiranye inama na Gen Salim Saleh. Iyi nama yabereye mu gace ka Kapeka yitabirwa n’abandi barimo Umuyobozi wa CMI, Maj Gen Abel Kandiho.
Umunsi umwe mbere y’uko iyi nama iterana umuhuzabikorwa wa RNC mu gace ka Kasese, Sekamana Laban yari yahawe itegeko ryo gukoresha inama abayoboke b’iri huriro.
Muri iyi nama Sekamana yasabye abari bayitabiriye gushyira hamwe kandi bagakora nk’impanga mu mugambi wo guhirika Guverinoma y’u Rwanda. Yabasabye kandi kugaba amashami mu nkambi y’impunzi ya Rwamwanja.
Bivugwa ko ubwo yari mu gace ka Hoima, Frank Ntwali yakiriye abasore 37 bakuwe hirya no hino kugira ngo binjizwe muri RNC. Amakuru avuga ko aba basore babaye bashyizwe ahantu hamwe mu gihe bagitegereje guhabwa imyitozo ya gisirikare kandi ngo ibikorwa byo gushaka abandi birakomeje cyane cyane mu bice bya Mubende na Kibale.
Mu mpera za Gicurasi 2021 mu nkengero z’urusengero rwa ADEPR ruherereye mu gace ka Kyitendere mu Karere ka Kakumiro habereye indi nama yari igamije gukangurira urubyiruko kwinjira muri RNC no kwitabira imyitozo ya gisirikare. Iyi nama yayobowe na Mahirwe ari na we muhuzabikorwa wa RNC muri aka gace.
Amakuru avuga ko muri izi nama zose hafatiwe umwanzuro w’uko abayoboke ba RNC muri Uganda bagiye guhabwa amakarita abaranga bakazajya bayereka inzego z’umutekano igihe bibaye ngombwa.
Hamwe mu hatangiriye ibikorwa byo guha amakarita abayoboke ba RNC muri Uganda ni muri Kyirijjo ho muri Kakumiro aho umuyobozi wa RNC muri aka gace witwa Uwihoreye Mathius yamaze gushyikiriza inzego z’ibanze zo muri iki gihugu imyirondoro y’abakeneye aya makarita.
Abasesenguzi bagaragaza ko ibibazo bya Uganda n’u Rwanda bitari mu bishobora gukemuka mu maguru mashya kubera ko nta bushake leta ya Museveni ibishyiramo.
Depite Mukasa Mbidde uhagarariye Uganda muri EALA, aherutse kubwira IGIHE ati “ Hasinywe amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha. Ibyo bivuze iki? Biravuze ngo Uganda ikwiriye guhagarika gushyigikira abarwanya u Rwanda ahubwo ikaruboherereza bakaburanishwa. Hari uwakeka ko ibyo na byo bizakemura ikibazo, oya, ikibazo kizakemurwa n’ubushake bwo gukorera hamwe, bwo kubana neza.”
U Rwanda na Uganda hashize hafi imyaka ibiri bisinye amasezerano yo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, icyakora umusaruro wayo ugerwa ku mashyi kuko Abanyarwanda bacyumvikana batawe muri yombi mu buryo budakurikije amategeko. Ikindi imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda iracyafite ibirindiro muri Uganda.
Imigambi ya RNC na Museveni yarapfubye!
Abasesenguzi mu bya Politiki batangiye kugaragaza ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Uganda [ Museveni ] na RNC ya Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba mu buryo buteye ikimwaro.
Mu myaka mike ishize, ni bake bashoboraga kwibwira ko byarangira uri ku isonga ry’uyu mugambi, Kayumba Nyamwasa ndetse na Col. Patrick Karegeya , bageragezaga umugambi wo guhungabanya u Rwanda hari icyo bagezeho, kimwe n’ababagiye inyuma baje kwisanga mu kaga gakomeye badashobora kwikuramo ndetse bamwe byabakururiye n’urupfu birangira batsinzwe biteye ipfunwe.
Ibi byatangiye ubwo Perezida Museveni Yagiraga RNC inama yo kwihuza n’imwe mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda kugirango bashire imbaraga ahamwe . Nibwo havutse icyiswe P5 ( RNC, PS Imberakuri, FDU Inkingi, Amahoro peaple’s congress, PDP Imanzi) maze bashinga igisirikare bagamije gushoza intambara ku Rwanda. Nyuma yo gushinga ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo bakabona ntacyo barimo bageraho , bahawe inama na Perezida Museveni yo gukorana na FDLR nyuma y’imishikirano yamaze igihe gito abayobozi ba RNC na FDLR bemeranya ko bagomba kwihuza bagahurira muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo aba barwanyi ba P5 barimo bava muri Kivu y’Amajyepfo berekeza muri Kivu y’Amajyaruguru bagenda n’amaguru baguye mu gico cya Hibou Special Force (umutwe udasanzwe mu ngabo za FARDC zari ziri muri Operasiyo Sokola yari igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo. Icyo gihe abarwayi ba P5 ya Kayumba Nyamwasa barahashiriye abandi benshi barimo n’umuyobozi wabo Maj Habibu Mudatiru bafatwa mpiri maze boherezwa mu Rwanda.
Nyuma yo gutsindwa kwa P5 Perezida Museveni yagiriye inama RNC na Kayumba Nyamwasa kongera kugerageza gukora irindi huriro rigizwe n’imitwe yose irwanya Leta y’uRwanda ikorera hanze maze hongera kuvuka ikiswe RBB( Rwanda Bridge builders) ryatangijwe na RNC ikoresheje Gilbert Mwenedata na Amb Charlotte Mukankusi.
RBB yatangiye ari amashyaka n’imiryango y’ingenga y’Abanyarwanda baba hanze bavuga ko barwanya Leta Y’u Rwanda agera kuri 35 . bidaciye kabiri amwe mu mashyaka yari muri RBB yatangiye kuyivamo ndetse kugeza ubu, Gilbert Mwenedata na Charlotte Mukankusi bari mu buyobozi bukuru bwa RBB banatangije ubukangurambaga bwo kuyishinga boherejwe na Kayumba Nyamwasa vuba aha bakaba baheruka gutangaza ko bahagaritse imikoranire Bari bafitanye na RBB nyuma yo kwegura k’ubuyobozi bw’iryo huriro.
Impamvu aba bombi batanze yatumye bitandukanya na RBB ngo n’uko harimo iterwa n’ubuhezangu bushingiye ku ivanguramoko , gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igitugu no kwiharira ijambo , ibyemezo bifatwa hatabanje kuganirwaho benshi bashinja ko bikorwa n’abaturuka muri RNC ngo kuko n’ubusanzwe ariyo yazanye igitekerezo cyo gushing RBB ubu ikaba isigaye ku izina gusa.
Ubu RBB yahawe akazina k’Ikiraro cy’ibikenyeri didashobora kwambutsa abakisunze ikaba yarashinzwe ubwo Charlotte Mukankusi ushinzwe Dipolomasi ya RNC yari avuye muri Uganda kubonana na Perezida Museveni maze akamugira inama ko niba bashaka ko akomeza kubafasha bakwihuza n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bagashyira Imbaraga hamwe bitaba ibyo agahagarika imfashanyo yabahaga, ibintu byatumye RNC itangiza ubukangurambaga kuy’indi mitwe irwanya u Rwanda niko gushinga Ihuriro rya RBB.
Bageze aho gusaba ibiganiro!
Abasesenguzi muri politiki y’ibiyaga bigari bavuga ko , ibi byo gusaba ibiganiro ari uguhindura umuvuno kwigaragaje nk’uko bisanzwe mu binyamakuru bya Uganda bimaze iminsi bikoreshwa Propaganda yo gusebya u Rwanda, ari nako biha rugari abashaka guhungabanya umutekano warwo.
Iyi Propaganda ikaba igamije kwerekana ko icyo bashyize imbere ari ibiganiro kurusha intambara kuko babona ntayandi mahitamo .Ngiyo inama ya Uganda yahaye abarwanya uRwanda ndetse ibaha rugari mu binyamakuru byayo gusobanura uyu mugambi nyuma yo kubona ko indi mivuno yose ariyo P5 , FDLR na RBB yanze gucamo .Urugero: Mu mutwe w’inkuru y’ikinyamakuru Daily Monitor cyo kuwa 20 Kamena 2019, ugira uti “Utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda uri mu buhungiro arashaka ibiganiro na Perezida Kagame”.
Inzobere muri politiki n’imibanire mpuzamahanga zikomeje kwibaza impamvu mu by’ukuri, itumye habaho izi mpinduka? Ni iki ahazaza hasobanuye ku kwihuza kubisha kwa RNC na Museveni? Museveni yaba yaravumbuye ko ubufatanye n’umutwe w’iterabwoba ari politiki mbi? Igisubizo kirasobanutse ni Oya.
Perezida Museveni yagerageje igishoboka cyose akoresheje amayeri atandukanye mu kugirango ahungabanye u Rwanda ariko icyavuyemo gikomeje kumutungura; biraboneka ko ubu agomba kwibaza niba ubufasha aha imitwe igamije guhungabanya u Rwanda atari igihombo agomba kwitandukanya nacyo.
Ubufasha bwa Museveni bwakomeje kwaguka, yahaye RNC urubuga rwo gushakiramo abayoboke, ababashaka bahawe rugari baridegembya bazenguruka muri Kampala na Uganda yose bashaka ubufasha. Bahawe uburenganzira bwo gufata no gutera ubwoba Abanyarwanda ngo bajye muri uyu mutwe w’iterabwoba, bahawe kandi uburenganzira bwo gufunga no gutoteza Abanyarwanda banze kujya muri uyu mutwe cyangwa kuwutera inkunga.
Hategekimana Claude