Kuwa 11 Nzeri 2001 nibwo Leta zunze ubumwe z’Amerika zagabweho igitero cyashyize hasi inyubako ya World Trade Center yari mu mujyi wa New York no kuri Pentagon , abantu 2997 bahasiga ubuzima , abandi barakomereka iki gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda wari uyobowe na Osama Bin Laden.
Ni igitero cyakurikiwe n’intambara ikaze yatangiye kuva muri uwo mwaka aho leta z’unze ubumwe za Amerika ziyemeje guhiga bukware uyu mutwe w’iterabwoba Al-Qaeda wari ufite ibirindiro muri Afuganisitani kuko iki gihugu cyashinjwe na Leta ya USA kuwukingira ikibaba.
Muri urwo rugamba Osama bin Laden wari umuyobozi wa Al-Qaeda yiciwe mu gihugu cya Pakistan ku wa 02 Gicurasi 2011 n’umutwe udasanzwe w’ingabo za Amerika iki gikorwa nticyaje kurangiza intambara yari imaze imyaka 10 kuko ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zitigeze zikurwa mu gihugu cya Afuganisitani.
Muri iyi ntambara Amerika irwanye imyaka 20 Amerika n’abari kumwe nayo bapfushije abasirikare bagera ku 3,586
Michael McKinley wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Afghanistan kuva mu 2015 kugeza muri 2016, avuga ko kohereza ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bifitanye isano itaziguye n’ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001, ariko mu gihe amasasu y’imbunda zikomeye yatangiraga kuvugira mu gihugu cya Afghanistan, umugambi ntiwari ukiri kuri Bin Laden gusa ahubwo zahinduye imirishyo hazamo n’ibyo kurwanya Aba-Taliban.
Ibi bigarukwaho kandi na Azmat Khan umenyerewe mu nkuru z’ubucukumbuzi n’iperereza, aho anagaruka ku buryo Leta y’Aba-Taliban yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba yazishyikiriza Bin Laden ariko Amerika ntibyemere nk’uko bigaragara mu mutwe w’inkuru ya Washington Post yo ku wa 15 Ukwakira, 2001 igira iti “Bush yateye utwatsi icyifuzo cy’Aba-Taliban cyo gutanga Bin Laden.”
Iyi ntambara ndende ya Leta zunze ubumwe za Amerika aba Perezida 2 bifuje kuyishyiraho akadomo aribo Donald Trump na Joe Biden uyu mugambi ukaba warashyizwe mu ngiro na Biden aho yavuze ati” Ntabwo nzaraga intambara ya Afuganisitani Perezida wa gatanu wo kuva intambara yatangira.”
Icyakoze mu ijambo rye Perezida Joe Biden yijeje ko Amerika izakomeza gutera inkunga Afganisitani nyuma yo kuhakura ingabo zayo zose ariko Atari mu rwego rwa gisirikare.
Mu ijambo rye ryavugiwe mu cyumba cy’ibiro bye bya White House cyatangarijwemo bwa mbere kugaba ibitero by’indege kuri Afganisitani mu mwaka w’2001 yagize ati” Igihe kirageze cyo gusoza intambara y’Amerika ya mbere imaze igihe kirekire cyane.”
Igikorwa cyo gukura ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika muri Afuganisitani bihuriranye ni isabukuru y’imyaka 20 ishize Amerika igabwe ho ibitero by’iterabwoba byabaye kuwa 11/09/2001
Iyi ntambara ya Amerika na Afuganisitani kuva 2001 yatwaye ubuzima bw’abantu benshi , abarwanyi babarirwa mu bihumbi barapfuye ku mpande zombi bigera no mu gihugu gituranyi cya Pakisitani muri iyi ntambara kandi abaturage b’abasivili bishwe n’ibitero by’indege by’ingabo z’amahanga abandi bamburwa ubuzima n’ibitero by’Abatalibani.
Imibare yashyizwe hanze n’umuryango w’abibumbye UN mu mwaka 2021 igaragaza uko abasivile bishwe ku kigero cyo hejuru bitewe n’ikoreshwa ry’ibisasu bituritswa ku buryo butizewe n’ubwicanyi bwibasira abantu bamwe, bugaragaza kandi ko abagore n’abana 43% b’abasivile bishwe muri Afuganisitani muri 2020.
Muri iyi myaka 20 y’intambara ya USA muri Afuganisitani yatumye abantu bagera muri za Miliyoni bava mu byabo bahungira mu bihugu bituturanyi abandi bajya gusaba ubuhungiro mu bihugu bya kure , hari n’abandi bataye ingo zabo baguma muri Afuganisitani imbere badafite aho baba hakiyongeraho ababarirwa muri za Miliyoni babayeho mu buzima bw’imibereho mibi bugarijwe n’inzara.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yavuze ko iyi ntambara idakwiye kuba igikorwa cy’ibisekuru byinshi yagize ati “Twagiye muri Afuganisitani kubera igitero giteye ubwoba cyabaye mu myaka 20 ishize , ibyo ntabwo bikwiye gusobanura impamvu dukwiye kuhaguma no mu 2021.”
Biden kandi yongeyeho ko kuri ubu hagaragaraga abasirikare bari muri Afuganisitani bafite ababyeyi babo barwanye iyo ntambara.
Ati “Twamaze kugira abasirikare bari mu kazi muri Afuganizitani mu gihe bafite ababyeyi nabo barwanye muri iyi ntambara , dufite abasirikare batari bavuka ubwo igihugu cyacu cyaterwaga ntabwo byari bigambiriwe ko intambara ya Afuganisitani ihinduka iyi ibisekuru byinshi.”
Biteganijwe ko ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu taliki 11 09 2021 Perezida Joe Biden azageza ijambo ku Banyamerika ubwo baraba bibuka imyaka 20 habaye igitero cy’iterabwoba ku nyubako ebyiri igitero kitarigeze kibaho mu mateka y’Isi.
Iki gitero cyakurikiwe n’intambara yashowe na leta zunze ubumwe za Amerika yamaze imyaka 19 amezi icumi , ibyumweru bitatu n’iminsi ibiri muri Afuganisitani , Minisiteri y’ingabo ikaba itangaza ko abasirikare ba Amerika bapfiriye muri iyi ntambara ari 2,325 Amerika kandi yatakaje mo ubutunzi bwinshi kuko ikiguzi cy’amadorali yakoreshejwe kibarirwa muri za Trillions z’amadorali.
Ingabire Rugira Alice