Ku ya 26 Ukuboza 1985, nibwo hamenyekanye urupfu rwa Dian Fossey, umuhanga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima uzwi cyane kubera ibikorwa bye byo kwita ku ngagi zarimo zikendera ku isi.
Dian Fossey yamenyekanye kubushakashatsi yakoze ku buzima bw’ ingagi. Mu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda, yavumbuye ibintu byinshi by’ingenzi kuri ubu bwoko bw’ibinyabuzima binini, yakusanyirije mu gitabo cye yise ” Gorillas in the mist”.
Kuva mu bwana bwe, yakundaga inyamaswa kandi akifuza no kujya muri Afurika guhura n’ibinyabuzima bimwe na bimwe. Izi nzozi zabaye impamo nyuma yo kubona impamyabumenyi y’ikirenga muri zoology yakuye muri kaminuza ya Cambridge.
Dian Fossey yavutse 1932 i San Francisco. Ababyeyi be batandukanye afite imyaka 6. Akiri umwana Dian Fossey yaranzwe no gukunda ibinyabuzima no kubana n’inyamaswa. Bivugwa ko yitaga ku mafi ye y’ibikinisho bya zahabu, agakora imyitozo myinshi yo kugendera ku mafarashi, inzozi ze zikaba kuba umuganga w’amatungo .
Amaze kubona impamyabumenyi y’ikirenga yatangiye umwuga w’ubuvuzi bw’inyamaswa z’agasozi , aho mu buzima bwe yahoraga atembera mu mashyamba anyuranye yo hirya no hino ku isi.
Mu mwaka 1963, ni bwo yatangiye gushishikarira ingagi ndetse atangira gutekereza kuza muri Afurika hari hasigaye umubare muke w’ibyo binyabuzima byafatwaga nk’ibirimo gucika ku isi..
Dian Fossey yashakanye na Louis Leakey wakundaga ubushakashatsi ku binyabuzima ari nawe wamushishikarije kuza mu bushakashatsi bwe muri Afurika.
Mu mwaka 1966 Dian Fossey yageze mu Rwanda aho yahise ashinga ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi cya Karisoke” Karisoke Research Center”.
Inshingano zacyo zikaba kwari ugukora ubushakashatsi ku Ngagi zo mu misozi miremire zari mu shyamba ry’ibirunga rihuriweho n’u Rwanda, Uganda na DR Congo.
Kuwa 26 Ukuboza 1985 nibwo Dian Fossey yasanzwe yishwe n’abantu batigeze bamenyekana bivugwa ko bamusanze mu nzu yari afite mu kirunga rwa gati.