Imyaka 6 irashije ibinyamakuru bine byigenga byakoreraga mu Burundi bitwitswe ndetse nababikoze bakaba batarakuranwa ngo bahanwe cyangwa ngo ibyo binyamakuru bihabwe indishyi.
Gutwika aya maradiyo bikaba byarabaye nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza byabaye tariki ya 13/5/2015.
Ibyo binyamakuru ni Radio Bonesha FM, radio Isanganiro, radio RPA hamwe na Radio Tele Renaissance. Aho byatewe n’abayoboke ba perezida Pierre Nkurunziza tariki ya 14/5/2015.
Inkuru rwandatribune.com ikesha ikinyamakuru RPA irvuga ko yaganiriye na Arnaud Froger uyobora igice cy’Afrika muri Reporter Sans Frontiers avuga ko gushyiraho icyatuma ibi binyamakuru byongera gukorera mu Burundi aricyo kihutirwa kandi bigakora mubwigenge.
Yagize ati ” leta y’u Burundi igomba gukuraho impapuro zo gufata abanyamakuru bityo ibitangazamakuru bakorera hanze y’igihugu, ahubwo bagatahuka bagakomeza gukora mubwigenge no mumutekano”.
Arnaud Froger avuga ko leta y’u Burundi igomba guhagarika abakorera ibyaha abanyamakuru ndetse ikanareka ibitangazamakuru bitarya iminwa bikongera gukorera mu Burundi.
Ati ” ahazaza h’ubwigenge mu Burundi haragoye kuhamenya cyane cyane ko hari ibitagendaneza muri icyo guhugu abanyamakuru badatinyuka kuvuga kubera gutinya umutekano wabo, nk’urugero gasopo uwahoze ayobora u Burundi Pierre Nkurunziza yahaye abanyamakuru uhita wumva ko abanyamakuru hari umurongo bahawe na leta batinya kurenga bagahitamo kuvuga ibishimagiza leta gusa”.
Kuri ubu harabarurwa abanyamakuru basaba ijana b’Abarundi bahunze igihugu cyabo kuko bashinjwaga gukorana n’abashatse guhirika ubutegetsi mugihe bo bavuga ko bari mukazi kabo ko kumenyesha amakuru.