Igitabo cyiswe “𝗜𝗺𝘆𝗮𝗺𝗯𝗮𝗿𝗶𝗿𝗲 𝘆’𝗔𝗯𝗮𝗻𝘆𝗮𝗿𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗺𝘂 𝗻𝗱𝗼𝗿𝗲𝗿𝘄𝗮𝗺𝗼 𝘆’𝘂𝗺𝘂𝗰𝗼 𝗻’𝗶𝘁𝗲𝗿𝗮𝗺𝗯𝗲𝗿𝗲.” cyamuritswe n’Inteko y’Umuco ndetse n’Inteko Izirikana kigaragaza ko urubyiruko ruza imbere mu barangwaho imyambarire idahitswe ugereranyije n’abandi nkuko ubwo bushakashatsi bubigaragaza .
Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 2 Kanama 2023 mu nama nyunguranabitekerezo ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo bwakozwe n’Inteko y’Umuco ndetse n’Inteko Izirikana mu 2022 -2023.
Imibare ikubiye muri iki gitabo igaragaza ko imyambarire y’abanyarwanda muri iki gihe ababajijwe 76.6% bemeza ko ari myiza naho 23.4% bavuga ko igayitse.
Mu bambara mu buryo bugayitse 90.2% bavuze ko ari urubyiruko, 12% abantu bakuru naho 7.6 ni abana.
Harimo ko 68.5% bagaragaje ko imyambarire igayitse igaragara cyane ku bakobwa, 44.6% ari ku bagore, 25% ku basore na 5.4% ku bagabo.
Muri rusange hagaragajwe ko imyambarire y’Abanyarwanda yagiye ihinduka kuva mbere y’umwaduko w’imyambaro mvamahanga kugeza ubu.
Ibi byose byakozwe hagamije gusigasira umuco, amateka n’indangagaciro by’u Rwanda nk’imwe munshingano z’ibanze z’Inteko y’Umuco.
Ubu bushakashatsi, bukubiyemo ibitekerezo by’Abanyarwanda bari mu ngeri zitandukanye ku myambarire y’abo muri iki gihe.
Ibitekerezo bikubiyemo, ntibyibanda ku bwiza bw’imyenda ushingiye ku mabara, ibyo ikozemo, n’imyambarire bivugwa ko igezweho muri iki gihe, ahubwo byibanda ku buryo abantu babona ,imyambaro idahwitse ikwiye kwamaganwa hakimakazwa iboneye muburyo bwo gusigasira umuco nyarwanda.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert yasabye Abanyarwanda kugira indangagaciro yo kutambara mu buryo bukojeje isoni ahubwo bakagira imyambarire ihesheje icyubahiro.
Yatangaje ko hagiye gukorwa ubukangura mbaga mubijyanye nimyambaro ko bagiyegusura ibigo by’imideri n’itangaza makuru maze hakaboneka imyambaro imyambaro ibereye umunyarwanda.
Ati “Twe rero ikintu turi gukora cyane , ntabwo wagenda ngo ushyireho itegeko cyangwa amabwiriza avuga ngo ibi ntimubikore nabyo byateze ibindi bibazo, ahubwo uburyo dukoresha ni ukubegera no kwigisha indangagaciro zibereye umunyarwanda.”
Iriya mibare yagaragajwe iteye impungenge, kubona 7.6 % ku bana bato na 12% ku bantu bakuru ntabwo ari myiza. Ni ikigaragaza ko hatabayeho ingamba byateza ikibazo gikomeye cyane.”
Yavuze ko umuco ubwawo uhagije mu gukumira imyambarire itaboneye abantu bakazirikana kirazira igihe bambara.
Hagaragajwe ko uwambaye umwambaro uboneye ari uwambaye umwambaro umeshe, udacikaguritse, utamwegereye cyane kuburyo ugaragaza ibice by’umubiri we (imyanya y’ibanga), itari migufi cyane, idasatuye ku buryo bukabije, itabonerana, I kwiye uyambaye ni ukuvuga itari minini cyane kuburyo bujagaraye, itaregetse,uhishe ubwambure n’ibindi.
umwanzuro wafashwe nuko iki gitabo kigiye gushishikarizwa abanyarwanda muburyo bwokumenyeshwa imyambaro ikwiriye y’abanyarwanda.
NIYONKURU Florentine