Mu gihe hasigaye amasaha make ngo irushanwa mpuzamahanga rya beach volleyball ritangire mu karere ka Rubavu, imyiteguro ya nyuma yamaze gusozwa.
Kuri uyu wa kabiri hasojwe gutegura ibibuga bikinirwaho n’ibikorerwaho imyitozo, hubatswe ibikorwa by’isuku birimo amarobine abantu bakarabiraho mu rwego rwo kwirinda Ebola, ibigega by’amazi, ubwiherero, aho abikorera bazamurikira ibikorwa byabo n’ibindi.
Perezida w’ ishyirahamwe ry ‘umukino wa volleyball mu Rwanda Karekezi Leandre avuga ko imyiteguro yabaye myiza kuko ubu 100% by’ibyagombaga gukorwa byagezweho. Karekezi Kandi avuga ko abashinzwe kugenzura uko iyi myiteguro igenda bamaze gushima ndetse bakaba banasaba federation ya Volley gutangira gusaba irindi rushanwa ryisumbuyeho kuko ngo ibyo bamaze kugeraho bishimishije
Agira ati” imyiteguro yose ubu yarangiye nta kindi gisigaye uretse kwakira irushanwa, ndetse n’abagenzuzi bamaze gushima imitegurire yacu ku buryo batangiye kutubaza niba tutasaba kwakira irushanwa ryisumbuyeho”
Aba kapiteni ku makipe y’u Rwanda Mukunzi Christopher ku ruhande rw’ abagabo ndetse na Nzayisenga Charlotte ku ruhande rw’abagore bavuga ko biteguye neza, mu buryo bizeza abanyarwanda kwegukana iri rushanwa,gusa barasaba abanyarwanda kuza kubashyigikira ari benshi.
Nzayisenga Charlotte avuga ko abatoza babahaye ibyo bari bafite byose, ngo igisigaye ni uguhatana.
Yagize ati :”abatoza bacu bakoze byose, baduhye ibyo bari bafite byose. Ntabwo tuzi uko irushanwa rizagenda gusa ku ruhande rwacu turiteguye Kandi twizeye ko tuzitwara neza”
Mukunzi Christopher we ati :” Turi iwacu, Kandi turi abakinnyi bafite urwego rwiza.Iri rushanwa tugiye gukina ntabwo rihambaye cyane kuko abo tuzakina abenshi ni abatangizi. Hamwe n’abanyarwanda baturi inyuma twizeye kuzaryegukna
Abaturage banyuranye mu karere ka Rubavu batangiye kujya kureba uko imyiteguro imeze. Bamwe muri bo bakaba batangaza ko biteguye gushigikira amakipe y’u Rwanda.
U Rwanda rurahagararirwa n’amakipe 6, harimo atatu y’abakobwa n’atatu y’abahungu.
Mu gihe kandi amakipe menshi azava ku mugabane w’ Uburayi, umugabane wa Afurika wo uzahagararirwa n’u Rwanda na Cote d’Ivoire.
Habumugisha Faradji