Amateka y’uRwanda mu myaka ya 1950-1962 yerekana ukuntu ubukoroni bw’ababirigi ku Rwanda by’umwihariko, bwagenze nabi Nkuko byagendekeye mu by’ukuri Afurika mbirigi yose muri rusange.
Irondabwoko ryimakajwe nabo bakoroni ryibasiye abatutsi kuva mu myaka ya za 1950.
Kuva Parmehutu yaduka, ingeso nziza zose zitirirwaga abatutsi zahindutse mbi ,maze haba isenyuka ry’igihugu , iyicwa ry’abatutsi , kumeneshwa n’iyangizwa ry’imitungo yabo mu 1959 byatumye umubare utari muke w’abanyarwanda uhungira mu bihugu bituranyi kuva mu 1959 kugeza mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yari igizwe n’abanyarwanda bari baraheze ishyanga yatangizaga urugamba rwo kubohora uRwanda.
Uko Leta ya Habyarimana yabyifashemo
Kuwa 1 ukwakira ubwo FPR Inkotanyi yagabaga igitero i Kagitumba Guverinoma ya Habyarimana yifashe nkitunguwe n’icyo gitero mugihe buri wese n’umuturage usanzwe yari aziko impunzi zitegura gutaha.
Ingengabitekerezo irwanya abatutsi yahise yongera kubura muri disikuru no mw’itangazamakuru ry’uRwanda.
Imvugo yashizwe imbere n’uko ngo Inkotanyi ari inyenzi zo 1960 ziyuburuye zikaba zigizwe n’abatutsi bagashakabuhake batigeze bemera revorisiyo y’abahutu yo mu 1959.
Ubutegetsi bwa Habyarimana kandi bwahise butangira kwishira mu gikorwa cyo kumara abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa MRND bumaze kurasa amasasu mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa 4 rishyira kuwa 5 ukwakira 1990.
ubutegetsi bwavuze ko byari ibitero by’umwanzi kandi mu by’ukuri ryari ikinamico ry’ibitero ryahaga abari Ku ruhande rwa MRND na Perezida Habyarimana uburyo bwo gufata abatutsi n’abandi batavugaga rumwe n’ubutegetsi,Abantu bari hagati ya 7000 na 10000 barahagaritswe barafungwa barengana .
Intambara igitangira uBufaransa bwahurujwe na Habyarimana bwohereje Abasirikare mu Rwanda ariko biruhije kumenya umubare wabo, bagumye mu Rwanda kugeza mu kwezi k’ukuboza 1993.
Abo basirikare baje biyongera kubandi bari mu Rwanda mu rwego rw’ubutwererane mu bya gisirikare, Abasirikare bari mu Rwanda barahagumye kugeza mu ntangiriro ya Jenoside.
Ubufaransa bwatanze impamvu nyinshi zitandukanye zisobanura igituma ingabo zabwo zagumye mu Rwanda, kugira uruhare mu kuza Demokarasi mu Rwanda, kurengera igihugu kivuga igifaransa, kurengera abahutu nyamwinshi batewe n’abatutsi nyamuke baje bava mu mahanga no kudakworwa n’isoni imbere y’inshuti zabo z’Abanyafurika.
Abasirikare b’abafaransa bateye inkunga ubutegetsi bwa Habyarimana mu myumvire yabwo harimo imyitozo ya gisirikare babaha intwaro banabigishiriza imitwe yitwara gisirikare izwi cyane akaba ari urubyiruko rw’ishyaka MRND ryari ku butegetsi.
Imiryango y’abantu Ku giti cyabo b’Abafaransa banenze rugikubita iyo nkunga abafaransa bateraga ubutegetsi bw’igitugu n’irondabwoko byavugwaga Ku mugaragaro n’itangazamakuru ry’impezanguni n’abayobozi bakuru b’iyo ngoma ubwabo.
Imikomerere y’intambara
Ku birebana na gahunda y’urugamba rwo kubohora Abanyarwanda ubwarwo ,urupfu rwa Gen Maj Fred rwigema rwahungabanyije ingabo za FPR maze bituma ingabo za FAR zifatanyije n’abazayirwa ndetse zishigikiwe n’ababirigi b’Abafaransa zishibora gutsinda urugamba k’uburyo ndetse Leta ya Habyarimana yakoresheje ibirori mu gihugu hose boy kwishimira ko intambara irangiye.
Ubutegetsi bw’ikigari bwabyitaga “intambara y’ukwakira ” nkaho intambara yarangiye burundu ariko nyamara siko byari bimeze.
Gahunda yongeye gufata intera ari uko hongeye kujyaho ubuyobozi bukuru bw’ingabo bushya bwari buyobowe na Gen Maj Paul Kagame maze yongera gukusanya ingabo zari zatatanye ndetse izindi zasubiye Uganda.
Gen Maj Paul Kagame amaze kugaruka imiterere y’imirwanire yahinduye isura maze imirwanire isanzwe isimburwa n’imirwanire ya kinyeshyamba ndetse hashozwa ibirindiro by’imirwano bishya by’umwihariko Icyo mu Birunga ,niho ibintu byongeye Kugira ingufu muri FPR Inkotanyi.
K’ubuyobozi bushya bwa Gen Maj Paul Kagame intambara yongeye gufata Indi sura maze ubutegetsi bwa Habyarimana butungurwa bikomeye n’imbaraga FPR inkotanyi igarukanye harimo n’insinzi y’icyo gufungura gereza ya Ruhengeri cyari gitintitse Kandi gitangaje .
FPR imaze kubona uko ibintu byari byifashe hanze ,yakoze umurimo ukomeye wa Diporomasi cyane cyane mu bihugu by’Afurika n’Uburayi avo yohereje intumwa zayo hafi Ku isi yose .
Kubera igitutu FPR inkotanyi yarimo yotsa ingabo za Habyarimana abazungu b’inshuti za Habyarimana bageze aho bamubwira ko agomba gushakira igisubizo intambara u Rwanda rwarimo mu bihugu birukikije
Hashize igihe kirekire Habyarimana yanga kubonana na FPR inkotanyi ndetse haba n’inama nyinshi FPR itari yemerewe gutumirwamo , ahubwo ahanini higwaga ikibazo n’impunzi kandi ubundi ari ikibazo kimwe mu bibazo byinshi FPR byari muri Porogaramu Politiki ya FPR. Izo nama ni izi zikurikira: Mwanza 17 ukwakira 1990, Ggadolite 26 ukwakira 1990, Zanzibar 17 Hashyantare 1991, Dar-es-salam 19 Hashyantare 1991
N’ubwo inyandiko Shingiro yayo yayo yaheshaga FPR kujya muri izo nama ,ariko hakaba nta n’imwe yashizweho umukino , FPR yitabiraga izo yatumizwagamo zose zabaga,ishaka byerekanaga ubushake no kuvugira muri izo nama,uruhande ihagazeho kuko intumwa nyinshi zayibazaga icyo itekereza .
HATEGEKIMANA Claude