Umwe mu bana ba Perezida Wiliam Ruto uyobora Kenya witwa Charlene Ruto akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga dore ko hari n’abadatinya kumugereranya na Ivanka Trump nawe wabiciye bigacika mugihe se yari kubutegetsi.
Uyu mukobwa wa Perezida William Ruto akomeje guteza impaka mu banyakenya mu gihe yigaragaza nk’umwe mu bafite inshingano mu butegetsi nyamara nta mwanya uzwi yaba yarahawe muri leta.
Ubwe yiyita “First Daughter”, abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga barimo kwibaza impamvu agenda ahura n’abaminisitiri ndetse akajya mu ngendo mu mahanga.
Perezida Ruto afite abana barindwi, Charlene niwe urimo kugaragara cyane ku ruhando rwa politiki.
Mu mezi macye nyuma y’uko se ageze ku butegetsi, ibinyamakuru byaho bivuga ko Charlene amaze kubonana n’abakuriye intara benshi muri Kenya, ndetse n’abaminisitiri bo mu mahanga.
Ibibazo nk’ibi byibajijwe n’abanyamerika ubwo uwari perezida Donald Trump yatorwaga maze umukobwa we Ivanka akajya yitabira inama za se nk’umujyanama we bwite. Nyuma Trump yaje gushyira umukobwa we mu mwanya wa leta.
Kuwa kane, Charlene Ruto yatangaje kuri Twitter ko yabonanye na minisitiri w’urubyiruko wa Maroc, Mohammed Mehdi, bakaganira ku bitekerezo byateza imbere imishinga y’urubyiruko mu bihugu byombi.
Uyu mukobwa Charlene nta mwanya uzwi yahawe muri leta ya Kenya,ibintu byateje urugambo mubaturage b’iki gihugu, bamwe bibaza uwishyura ingendo ajyamo n’inama yitabira mu gihe atari umukozi wa leta.
Umuhoza Yves