Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yabwiye Radio RFI ko inama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere n’abandi bake yari yatumijwe na Perezida Felix Tshisekedi yasubitswe.
Iyi nama yari iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri i Goma yasubitswe igitaraganya kubera ko Abayobozi bahuze cyane kubera inama y’Inteko Rusange ya UN izaba ku wa Kabiri w’iki cyumweru kigiye kuza i New York.
Amakuru aravuga ko bishoboka ko iyi nama yaba kuwa 23 Nzeri uyu mwaka gusa ngo iyo tariki nayo n’iy’agateganyo.
Ku munsi w’ejo nibwo Uburundi bwatangaje ko butazitabira iyi nama y’abakuru b’ibihugu byo muri aka karere k’ibiyaga bigari yatumijwe na Perezida Felix Tshisekedi yagombaga kubera I Goma.
Mwizerwa Ally