Inama ya 18 y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 27 ikazasozwa ejo kuwa 28/02/2023 yatangirijwe muri convetion center i Kigali, iyobowe na Nyakubahwa Perezida Kagame.Bavuze ibintu byinshi muri rusange, mu byo yavuzeho yanagarutse ku kibazo cy’ubucucike kiri mu burezi.
Muri iyi nama yahuje umukuru w’igihugu n’abanyarwanda muri rusange, bagarutse ku kibazo cy’uburezi aho bagaraje ko mu burezi hagaragaramo impinduka ugeraranyije n’imyaka yashize, ariko bavuga ko hakomeje kugaragaramo ubucucike bw’abana benshi mu mashuri abanza aricyo bise Gross Attendance (Gross attendance bisobanuye umubare mwinshi mu ishuri rimwe) babigereranyije no ku majanisha ku 150% ku 100%.
Minisitiri w’uburezi Uwamariya Valentine yasobanuye ko iki kibazo cya gross Attendence kigaragara mu mashuri abanza, ariko ko giterwa n’uko abana bagenda bava mu mashuri abanza batararangiza bakongera bakagarurwa n’inzego zitandukanye ndetse n’ababyeyi, ikindi kandi bigaterwa no kuba abana batangira amashuri bafite imyaka irihejuru, ibi byose bigatuma abana baba benshi mu ishuri ugereranyije n’uko biba byarateganijwe, kubera uko gucikisha amashuri uko biboneye.
Minisitiri yakomeje asobanura ko kugirango uburezi buruseho gutera imbere bisaba uruhare rwa buri wese, haba umuryango ndetse n’ubuyobozi muri rusange. Yakomeje asobanura ko umwana agomba kwiga amashuri abanza afite hagati y’imyaka 6 kugeza 11, akajya mu mashuri y’isumbuye ,agakomeza ajya muri Kaminuza akayirangiza afite imbaraga zo gukora agateza igihugu imbere ndetse nawe agshobora kwiteza imbere.
Umunyamakuru Cleophas Barore yabajije Minisitiri w’uburezi ikibazo kivuga ngo ese kuki muvuga ko abanyeshuri batangira ari benshi ariko bakajya kurangiza amashuri makuru ari bake? ariko nabo bake bakaba badashobora kubona imirimo? Yasubijwe ko ibyo kuba abanyeshuri barangiza Kaminuza ari bake ko bagenda bacikiriza amashuri kubera ubushake buke baba bafite, kuko Leta yashyize imbaraga nyinshi mu burezi kugirango bige, mu yandi magambo uburezi kuri bose.
Umukuru w’igihugu Paul Kagame we yasobanuye ko aho kugira abaturage batize badafite n’akazi, wagira abize ariko badafite akazi ” ngo kuko waba ufite ibibazo bibiri byo kutiga no kubura akazi, akomeza avuga ko ahubwo wagira abo bize ugasigarana ikibazo kimwe cyo kubashakira akazi, kandi kubera ko baba bajijutse bashobora no bakwihangira imirimo.”
Inama y’umushyikirano yavuze ko igihugu gihagaze muri rusange nk’uko imibare batabgaje yabigaragaje. Bagarutse ku bucucike bw’imiturire y’abaturage mu Rwanda, aho abarenga 500 batuye kuri m2 imwe, kandi ko mu myaka 10 iri imbere u Rwanda ruzaba rugeze ku bantu 800 kuri m2 imwe,bavugako ibi bigomba kwigwaho kugirango bishakirwe umuti, bongeye bavuga kandi k’ubukungu bw’igihugu ko nabwo bwiyongereye cyane,bavuga ku burezi ko nabwo bwateye imbere aho hagiriyeho gahunda yo gutanga ifunguro mu mashuri abanza ndetse no kongerera ubushobozi Mwarimu ko hari impinduka ugereranyije n’imyaka yashize, bongeraho ko n’ibitarakosoka barashiramo imbaraga ngo bikosoke, banavuze no kukuba ibikorwa remezo byariyongereye, Aho ubu imihanda mu Rwanda turi aba gatatu ugereranyije n’ibindi bihugu muri Afurika.
Basoje iki kibazo cy’ubucucike mu mashuri bavuga ko kigomba gukosorwa kubufatanye bw’inzego zose zibishinzwe ,kuko uburezi buhera mu muryango,umudugudu bikazamuka bikagera muri Presidence.
Tubibutse ko n’ubwo iyi nama yatangirijwe muri convetion center ariko ko muri buri ntara hateguwe ibyumba biri gukurikiranirwamo iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Uwineza Adeline