Abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020 bari mu nama ku mupaka wa Gatuna/Katuna mu nama hagamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda rigeze.
Ifungurwa ry’imipaka hagati y’ibihugu byombi ni kimwe mu byitezwe n’abantu batandukanye ukurikije ibivugwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ku rundi ruhande ariko Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubutwererane bw’Akarere Ambasaderi Olivier Nduhungirehe avuga ko ikigenderewe cyane muri iyi nama atari ifungurwa ry’imipaka ahubwo ko ari ukureba niba ibyumvikanyweho n’impande zombi byarashyizwe mu bikorwa.
Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati ”ni inama y’Abakuru b’ibihugu ya kane si iyo gufungura imipaka,uretse ko atari n’u Rwanda rwayifunze”
Valuenews dukesha iyi nkuru yanditse ko Amb Nduhungirehe asobanura ko inama yo kuri uyu wa gatanu igamije kureba niba ibyiyemejwe n’impande zombi byarubahirijwe,biri mu nzira nziza.Yongeraho ko“hakiri kare ngo umuntu avuge ko imipaka yafungurwa kuko ibyemejwe ko bikorwa bitararangira.”
Ku munsi w’ejo tariki ya 20 Gashyantare 2020 niyo yari tariki ntarengwa Leta y’u Rwanda yari yahaye iya Uganda kuba yatanze igisubizo ku byo u Rwanda rusaba icyo gihugu gushyira mu bikorwa kugira ngo inzira yo gukemura ibibazo bivugwa hagati y’ibihugu byombi irusheho kuba Nyabagendwa.
igiheruka gukorwa mu byo u Rwanda rwasabye igihugu cya Uganda ni ihagarikwa rya pasiporo ya Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC, washinzwe na Kayumba Nyamwasa.
UMUKOBWA Aisha