Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 8 Kanama 2023, yasezereye Abayobozi b’uturere two mu ntara y’amajyaruguru, harimo Akarere ka Musanze, Burera na Gakenke. basezerewe ku mirimo yabo ku bwo kutuzuza inshingano zirimo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abo bayobozi basezerewe nyuma y’isesengura ryakozwe rikagaragaza ko batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda, nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.
Mu bakuwe ku nshingano harimo Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara wasimbuwe by’agateganyo na Nzabonimpa Emmanuel.
Abayobozi b’uturere bakuwe ku nshingano zabo ni Ramuli Janvier wayoboraga Musanze,wasimbuwe by’agateganyo na Bizimana Hamiss.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle nawe yakuwe ku mirimo ye, kimwe na Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi.
Hari kandi umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Musanze,Musabyimana Francois.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke,Nizeyimana Jean Marie Vianney nawe yakuwe ku mirimo ye asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aime Francois.
Abandi bakuwe ku mirimo yabo muri aka karere, barimo Nsanzabandi Rushemeza Charles wari umuyobozi mukuru w’imirimo rusange,Kalisa Ngirumpatse Justin wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi na Museveni Songa Rusakaza wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.
Meya w’Akarere ka Burera,Uwanyirigira Marie Chantal nawe yakuwe ku mirimo ye asimburwa by’agateganyo na Nshimiyimana Jean Baptiste.
Uyu mwanzuro ukomeye wo gukura ku nshingano aba bayobozi ufashwe nyuma y’aho habaye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wabereye mu Karere ka Musanze mu Kinigi, aho bivugwa ko wari witabiriwe n’abantu batandukanye, barimo n’abasanzwe bazwi muri politiki y’igihugu, abacuruzi n’abandi.
Umuryango wa FPR Inkotanyi washyize hanze itangazo ryamagana icyo gikorwa cyabaye ku wa 09 Nyakanga 2023, kuko gisenya Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Kwimika umwami w’abakono nubwo ababikoze baba batari bagambiriye ikintu kibi, bihabanye n’amahame remezo y’u Rwanda mu Itegeko Nshinga. Itegeko Nshinga rivuga ko amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda ari byo nkingi y’iterambere.