Inama yahuje Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni i Luanda ishoje hafashwe Imyanzuro 5 irimo no kuzahurira I Gatuna
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byasubiye muri Angola kuri iki cyumweru tariki 02 Gashyantare 2020 mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umubano umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda.
Nyuma y’Ibiganiro byafashe igihe kirekire, Inama ishojwe hafashwe imyanzuro itanu(5) ariyo : kurekura imfungwa z’abanyarwanda zifungiye Uganda, guhagarika ibikorwa byo gufasha abahungabanya umutekano w’U Rwanda, kurinda Abaturage b’ibihugu byombi, kubahiriza uburenganzira bw’Abaturage ndetse n’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.
Iyi nama ishoje kandi yemeje ko inama z’Abahuza kuri iki kibazo nazo zirakomeza, Inama ishojwe kandi hanafashwe umwanzuro w’uko Abaperezida b’Ibihugu byombi U Rwanda na Uganda bazahurira mu nama ya kane I gatuna ku mupaka uhuza U Rwanda na Uganda tariki ya 21/2/2020.
Ku rukuta rwe rwa Twitter Perezida Museveni yavuze ko yishimiye kwitabira iyi nama, ashimira Perezida wa Angola Joao Laurenco wabakiriye, akaba yavuze ko Uganda igiye gukora ibiyireba kugira ngo ibikubiye muri iyi myanzuro yasinywe uyu munsi bishyirwe mu bikorwa.
Iyi nama ibaye ku nshuro yayo ya gatatu (3) ije ikurikira iyabereye i Kigali tariki ya 16 Nzeri 2019, ndetse n’Iyabereye i Kampala tariki ya 18 Ukuboza 2019 ariko byagaragaye ko nyuma y’izi nama nta cyagezweho ndetse byarangiye impande zombi zitumvikanye ku ngingo zimwe na zimwe zishyamiranyije ibi bihugu.
Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ya 3 yaberaga I Luanda wayisoma hano hasi ku itangazo ryemejwe n’impande zombi.
NYUZAHAYO Nobert