Abakuru b’ibihugu na guverinoma ba G7 bazateranira mu nama yabo ngarukamwaka mu mujyi wa Biarritz, mu majyepfo y’Ubufaransa, guhera ejo bundi kuwa gatandatu kugera kuwa mbere w’icyumweru gitaha.
G7 ni bya bihugu birindwi bya mbere bikize kurusha ibindi ku isi: Ubudage, Canada, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubuyapani n’Ubwongereza.
Leta y’Ubufaransa yashyizeho ingamba zikaze cyane. Abasilikali, abajandarume, n’abapolisi ibihumbi 13 na 200 ni bo bazabungabunga umutekano w’abategetsi ba G7, nk’uko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cy’Ubufaransa, Christophe Castaner, yabitangarije abanyamakuru.
Yasobanuye ko na Espagne izakaza umutekano ku mupaka wayo n’Ubufaransa. Umujyi wa Biarritz uri muri kilometero hafi 500 uvuye ku mupaka wa Espagne. Abakuru b’ibihugu bitanu by’Afrika batumiwe muri iyi nama ya Biarritz.
Ni ab’Afrika y’Epfo, Burkina Faso, Misiri, Rwanda na Senegal. Abandi batatu bo mu bindi bihugu by’isi nabo bazaba bahari. Ni ab’Australia, Chili, n’Ubuhinde.