Inama mpuzamahanga itenanijwe i Pairis kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021 yitezweho kuba iturufu ikomeye igiye gufasha Afurika guha umurongo ikibazo cy’ubukungu bwayo bwamunzwe z’imyenda myinshi ifata mu bihugu byateye imbere.
Iyi nama yatumijwe na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron Byitezwe ko yitabirwa n’abayobozi 20 b’ibihugu bya Afurika barimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda wanasesekaye muri iki gihugu ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021.
Iyi nama igiye kuba nyuma y’umwaka Perezida Macron atanze impuruza isabira Afurika inkunga ya miliyari 100 z’amadorari, yavugaga ko azafasha ibihugu bya Afurika mu mugahangana n’ingaruka z’ubukungu zatewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Mu mwaka wa 2020, Afurika, nubwo isa naho itazahajwe na Covid 19, byagaragaye ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye mu bukungu bwayo, cyane ko raporo nyinshi zakozwe zagaragaje ko milyoni 30 z’abaturage bayo uyu mwaka wabasize munsi y’umurongo w’ubukene bukabije. Ibihugu nka Tchad na Ethiopia umwaka 2020 warangiye birimo ibibazo by’ubukungu ku buryo inzira yongine byari bisigaranye ari ugushingira ubukungu bwabyo ku nguzanyo z’amahanga.
Ikinyamauru Le Monde cyanditseko igihe cyose Afurika izaba idashyizeho ingamba zihamye mu kubaka imitegekere ikataje, ibikorwaremezo birambye no gukorana n’imiryango mpuzamahanga amaherezo izakomeza kwisanga mu madeni menshi y’ibihugu bikize byo mu burengerazuba bw’isi n’Ubushinwa .
Inkuru ya Le Monde isoza ivuga ko Afurika ikeneye kwigira ku masomo yagaragajwe muri ibi bihe bya Covid-19, harimo ubufatanye bw’ibihugu,no gukangurira ibihugu byayo kubakira ubukungu bwabyo ku bushobozi ahanini bushingiye mu kubaka uburyo bwo kwikorera byinshi mu byo batumiza mu mahanga nk’imwe mu nzira ikomeye izabafasha kubaho bigenga birambye bizanabageza ku ntego zo kuvamo imyenda myinshi baba babereyemo abanyamahanga.