Impuguke muri Politiki nyarwanda akaba n’umwe mu bafite uburambe muri politiki mu karere k’ibiyaga bigari, Tito Rutaremara, yagaragaje uburyo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Thisekedi yabayeho mu buzima bwo kwifurahisha ku Mugabane w’u Burayi aho yigeze no gucuruza ubuzunguzayi kugira ngo abone amafaranga yo kwinezeza.
Tito Rutaremara yabigarutseho mu nyandiko y’isesengura, yanyujije kuri Twitter ye, yerekana uburyo ba mpatsibihugu bazanye Tshisekedi ku butegetsi kuko yabaye iwabo ariko ko ubundi nta bushobozi afite bwo gutegeka Igihugu.
Iyi nyandiko ya Tito Rutaremera, itangira igira iti “Felix Tshisekedi yarerewe muri Mobutism; Mobutism ni philosophy ya shuguri, “deboulliez -vous” ( aho buri wese yirwanaho uko ashoboye…) hamwe na bagenzi be bayobora CONGO, niho barerewe.”
Yakomeje agaragaza Tshisekedi, ati “Felix Tshisekedi yakuriye i Bruxelles muri Matongé aho yacundaga (yazunguzaga) pizza, akabona udufaranga two kugura Costume Chic trois pièce ni inkweto high quality ( byose ari second-hand cyangwa yakodesheje).”
Agakomeza agira ati “Weekend akajya kubyina Dombolo muri dancing club, aka-drague abakobwa b’abazungu cyangwa abirabura bitukuje, bene nk’uyu niwe Mpatsibihugu izana kuyobora Afurika.”
Nanone ati “Ntibitangaje ko ubu ayobora Congo, igihugu cy’ubukungu bwinshi, mpatsibihugu izakomeza kwitwarira iwabo abanyekongo bakicwa n’inzara. Felix Tshisekedi!! -Education de base…Ntayo. -Psycho-social development..Wapi. -Political education .. Zero. Mpatsibihugu iraririmba.”
Yakomeje agira ati “Congo yose iri mu kavuyo, ibihugu biyikikije induru ya Congo n’Abanyekongo ibageze kure, nk’uko mpatsibihugu idakunda ibintu bitunganye muri Afurika ibibazo byose bya Congo babisunikiye u Rwanda.”
Tito Rutaremara usanzwe ari mu kanama k’inararibonye ngishwanama z’u Rwanda, azwiho ubuhanga budasukirwa mu bijyanye na politiki yanatumye u Rwanda rugera kuri byinshi rumaze kugeraho.
RWANDATRIBUNE.COM
Sinumva se hari nabo bashinja ngo babaye abazunguzayi b’amagi i Kampala.ariko ntawamenya ukuli kwabyo!kandi se niyo byaba byo haba kuri Tschisekedi cg nabo bandi.ikibazo ari he?Tschisekedi we si numuntu ubonetse wese kuko se yari opposant ukomeye wa Marshall Mobutu.