Ubwo hasozwaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 23, hagaragajwe bimwe mu bibazo byugarije umuryango Nyarwanda birimo uburyo ababyeyi barera abana babo, aho ababyeyi bo muri iyi minsi bumva ko umwana agomba kwitwara uko abyumva atagomba gucyahwa ndetse no guhanwa ngo umwana agomba guhabwa uburenganzira.
Perezida Kagame ubwo yasozaga Umushyikirano2023 yagize ati : “Tugomba kurera abana, tukabahana, tubabuza kandi tubereka ibidakwiye ariko byose bigamije kubereka ko bifitiye akamaro ejo heza habo, ko bafite ubuzima bwabo mu biganza byabo.”
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye n’Inararibonye, Rucagu Boniface agaragaza bimwe mu bintu biri gutuma umuryango Nyarwanda urangwamo amakimbirane ndetse no gusenyuka kwa hato na hato.
Umuryango wahuye n’Imihidagurikire y’imyitwarire y’Isi
Rucagu Boniface agaragaza ko guhindura imyumvire y’umunyarwandakazi bazana gahunda y’uburinganire kandi uburinganire bwarahozeho kuva ku bakurambere aho bavugaga ko kubyara hungu na kobwa byagaragazaga ko abantu bangana uretse ko umugabo yagombaga kwitwa umutware w’urugo, naho ubundi kuva cyera umugabo n’umugore baranganaga.
Rucagu akomeza avuga ko sosiyete turimo nta muntu ukitwararika, nta muntu ugishishoza ngo uburenganzira bwaraje umuntu avuga cyangwa agakora ibyo yishakiye.
Iyi nararibonye kandi ivuga ko umuryango ku bwoba , ahubwoko umuntu akwiriye gutinya indangagaciro aho gutinya inzego z’umutekano RIB na Police.
Ati “uburinganire twabwumvise nabi icyari buvugike neza ni Ubwuzuzanye”
Imirerere dufite.”
Iyi nararibonye Rucagu akomezaavuga ko imirerere dufite muri iyi minsi nayo ari ikibazo aho ngo umwana agomba kwitwara uko abyumva nta kibazo.
Kuri we avuga ko umwana agomba gucyahwa akiri muto igihe ibi byaba bitabaye Isi izagira ikibazo kandi n’imiyoborere ikaba itazakunda.
Akomeza kandi avuga ko umwana agomba kumvira no kubaha ababyeyi, kubwirwa inshingano ze zirimo no gukunda igihugu ariko cyane cyane gucyahwa bikaba aribyo bizatuma yubaka ejo hazaza heza.
Imitungo
Rucagu Boniface agaragaza ko kuvanga imitungo byatumye imibanire y’abantu iba ubucuruzi ko Leta yagakwiye kureba icyo ikora hakanarebwa kuba abantu bajya babana batavanze imitungo kuko ngo ntibikorwa.
Asoza avuga ko yumvise ko ngo Abashinzwe irangamimerere mu Mirenge batajya bemerera abantu gusezerana ivanguramutungo risesuye ngo baserenya gusa abemera gusezerana ivangamutungo risesuye kimwe mu bintu bituma abantu bashakana buri muntu yirebera imitungo kandi baba batanaziranye kuko bahura umunsi umwe ngo bwacya umuhungu akajya gufata irembo atanaziranye nuwo bagiye kubana bihagije.
Agira inama Leta n’Amadini ko bahura bakuzuzanya mu gutegura ingo kuko mu bihe biri imbere nta baturage bazima Leta izaba ifite , n’Amadini nta bakirisitu bazima azaba afite.
Norbert Nyuzahayo
Rwose ibyo Rucagu avuga nukuri kwambayubusa kuko abana bubu nabagore bitwara nabi kwambayubusa.
Urakoze cyane Mzee Rucagu gutanga inama nziza.
1. Ubwuzuzanye nibwo bukwiye
2. Kubahana no gukunda nyabyo
3. Kwihanganirana, no gufatanya.
4. Gusenyerumugozumwe
5. Kwigisha abana gukora
6. Kwigisha abana kwiyubaha no kubaha abakuru
7. Kwigisha abana kwirinda ibishuko no kugira intego
8. Kwigisha abana kwambara neza no kwogosha umusatsi neza
9. Leta kutarebera imico mvamahanga itari myiza
10. Gukomera ku muco wacu.