Ibimenyetso no kuraguza umutwe kwa benshi, biraca amarenga ko umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Kainerugaba Muhoozi ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana intebe isumba izindi mu gihugu cya Uganda, bikaba byitezwe ko iyi ntebe iba mu nyubako ya “State House” i Entebbe azayigeraho asimbuye se ugeze mu zabukuru.
Mu gihugu cya Uganda, imyaka irenga 20 ishize abatavuga rumwe n’ubutegetsi banuganuga umugambi wa Perezida Museveni yacuze afatanyije n’inkoramutima za NRM wo kuzasigira ubutegetsi umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuri ubu uyobora ingabo zirwanira kubutaka muri iki gihugu.
Ni inkuru zavuzwe kenshi binyuze mu cyiswe “Umushinga wa Muhoozi” cyangwa “Muhoozi Project”. Ibyavuzwe kuri Muhoozi Project twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu zatambutse yaba ku bihuha byavugaga ko ugerageje kuyikoma mu nkokora wese yavanwaga mu nzira, cyangwa agacecekeshwa mu bundi buryo.
Uyu munsi tuje kurebera hamwe ibimenyetso bigaragara nk’aho ari simusiga bishya bishyira Gen Muhoozi intebe isumba izindi iteganijwe guhatanirwa mu mwaka 2026.
1.Gutumbagiza Muhoozi mu buryo bwa hutihuti
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yinjiye mu ngabo mu mwaka 1999. Nyuma yagiye azamurwa mu ntera byihuse biturutse ku myitozo inyuranye n’amasomo ya gisirikare yagiye akora hanze y’igihugu yoherejwe na Se umubyara akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda,Gen Museveni Tibuhaburwa.
Mu mwaka 2000, Muhoozi wari urangije amasomo mu ishuri rya Royal Military Academy Sand Hurst, mu Bwongereza yahise azamurwa byihuse mu gisirikare.
Ukuzamurwa kwe ni ko kwatumye inkoramutima za Perezida Museveni banarwananye urugamba rw’Ishyamba zirimo, Gen David Sejusa alias Tinyefuza na Col Dr Kiiza Besigye batangira kwigumura.
Kuva ubwo byabaye nk’ibigenda gake kugeza mu mwaka 2011, Muhoozi aherewe ipeti rya Colonel .
Mu mwaka 2012, Col Muhoozi yahise ajya kwihugura mu ishuri rya Gisirikare rya South African National Defence College , akihava muri uwo mwaka yahise azamurwa agirwa Brg General.
Mu mwaka 2013 kugeza 2014, Bgd Gen Kainerugaba ni umwe mu basirikare ba UPDF boherejwe i Juba muri Sudani y’Epfo guhosha imidugararo yari itewe no gusubiranamo kw’abagize uruhande rwa Rieck Mashar wari uhanganye na Perezida Salva Kir bari barafatanyije kwigumura kuri Sudani ya Ruguru.
Mu Mwaka 2017, Muhoozi yahawe ipeti rya Major General, anahita ahabwa inshingano zo kuba Umujyanama wa Perezida Museveni mu bya Operasiyo zidasanzwe.
Mu mwaka 2019, Muhoozi yagizwe Lt General, bidatinze mu mwaka 2021 ahabwa kuyobora ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda (UPDF) ari nawo mwanya akiriho kugeza magingo aya.
2.Kwigaragaza neza muri Dipolomasi y’ibihugu bituranyi
Gen Muhoozi abifashijwemo na Se Museveni, yakomeje kugenda yubaka umubano udasanzwe na bamwe mu bayobozi bo mu karere, by’umwihariko Perezida Uhuru Kenya yita “Mukuru we” na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame afata nka Sewabo.
Kuba Museveni yariyenzaga ku Rwanda yari iturufu yakinnye yinjiza Muhoozi ku buryo bwa Burundu muri Politiki!
Kuva mu mwaka 2019, Perezida Museveni abinyujije mu rwego rw’ubutasi bwa Gisirikare rwayoborwaga na Maj Gen Abel Kandiho bivugwa ko ari we watangaga amabwiriza yo gutoteza Abanyarwanda no kubica urubozo. Ibi ngo yabikoraga agamije kurakaza u Rwanda kugira ngo rufunge imipaka ku bushake kandi ari umushinga wateguwe igihe kinini.
Gufungwa imipaka y’u Rwanda byabaye icyuho gikomeye mu bucuruzi bwa Uganda kuko u Rwanda rwari isoko ryiza ku bicuruzwa biva muri Uganda.
Nyuma yaho u Rwanda rufungiye imipaka yarwo na Uganda biturutse ku mpamvu y’ihohoterwa ry’Abanyarwanda bajyaga muri Uganda, hagiye hahura amatsinda menshi agamije gukemura ikibazo bibura icyo bitanga ,kugeza ubwo Museveni yohereje Gen Muhoozi nk’intumwa ye igomba kumuhuza na Perezida Kagame. Ibi byaje gutanga umusaruro kuko nyuma y’uruzinduko rwa mbere Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda ibihugu byombi byafashe umwanzuro wo gufungura umupaka wa Gatuna ubihuza. Iki gikorwa cyabaye kuwa 31 Mutarama 2022, cyongeye igikundiro n’ubwamamare bwa Kainerugaba haba mu baturage ba Uganda no mu Rwanda.
Muri Uganda havutse icyiswe Team MK gifatwa nk’icyahawe inshingano zo kwamamaza Gen Muhoozi!
Itsinda ryiswe irya Muhoozi Kainerugaba”Team MK” rigizwe ahanini n’urubyiruko rw’ishyaka National Resistance Movement (NRM) rya Perezida Museveni. Ni itsinda rikunze kwigaragaza cyane ku mbuga nkoranyamabaga, aho bakoze Hash Tag bise MK The Next President, cyangwa MK niwe perezida ukurikira. MK ni impine z’amazina ya Muhoozi Kainerugaba, akaba ariko kabyiniriro urubyiruko rumwita.
Uru rubyiruko , ni narwo rwari rwahawe inshingano zo gutegura ibirori by’isabukuru ya Muhoozi byabereye ku kibuga cya Lugogo kuwa 23 Gicurasi 2023.
Binavugwa ko muri uru rubyiruko bivugwa ko rukuriwe n’Inshuti ya Muhoozi magara, Andrew Mwenda ariryo azagenda akuramo abazayoborana nawe igihe azaba amaze kugera ku butegetsi.
Isabukuru yatwaye ibya mirenge igaca agahigo k’imyaka 4
Kuwa 24 Ubwo Muhoozi yizihizaga isabukuru y’imyaka 48 amaze avutse, byabaye imbarutso yo kwigarurira igikundiro cyinshi. Ni isabukuru yatumiwemo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame waherukaga muri Uganda mu myaka 4 ishize. Perezida Kagame yashimye Muhoozi wamutumiye ndetse anamubwira ko Umujenarali mwiza adatsinda intambara gusa , ahubwo atsinira amahoro.
Abatavugarumwe n’ubutegstsi bwa Uganda, Brimo Robert Kyagulanyi na Gen Mugisha Muntu, bemeje koi bi biroi by’isabukuru ya Muhoozi byabaye imurika ry’umushinga wa Muhoozi , ndetse ngo byaciye amarenga ko ariwe wateguriwe kuyobora Uganda mu minsi iri imbere.
Ibyo Muhoozi we ubwe yitangarije aca amarenga ko ashaka kuyobora Uganda
Mu butumwa yanditse kuwa 5 Werurwe 2022 ku rubuga rwe rwa Twitter , Gen Kainerugaba yavuze ko akiri umwana se [Perezida Museveni] yajyaga amubwira ko azagera ikirenge mucye igihe cyose azaba yiyemeje kubabazwa kubw’abaturage ba Uganda.
Yagize ati”Data[Perezida Museveni] yambwiraga nkiri umwana ko kugirango mbe umugabo w’igitangaza nkawe ngomba kubanza kwiyemeza kubabara kubw’abaturage ba Uganda nkuko nawe byamugendekeye! Igihe kirageze ngo abanya-Uganda bemeze niba koko narateye ikirenge mucye”
Gen Muhoozi ukunze kwiyita impirimbanyi y’impinduramatwara , nanone yigeze gutanga ko abantu bamwanga ngo bakwiye kumenya ko Uganda ari igihugu cy’umuryangho we kandi ngo bagomba guha agaciro urukundo bafitiwe n’abaturage aba Uganda. Ni amagambo yatangaje nyuma y’isabukuru ye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gicurasi we ubwe yemeje bidasubirwaho ko atreganya kwinjira muri Politiki mu minsi ya Vuba. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati”Abanz baraturwanyije, barantutse, gusa na n’ubu ntibiyumvisha ko igihugu ari icyacu. Vuba aha ikipe yacu Team MK iratangaza gahunda ya Politiki tugiye kugenderaho.
Twibutse ko , Manda ya 6 Perezida Museveni arimo ni iyanyuma yemererwa n’itegeko nshinga rya Uganda. Ikaba izasozwa mu mwaka 2026 ari naho hategeganijwe amatora.
RWANDATRIBUNE.COM